Dore amazina y’utubyiniriro asekeje y’abaperezida bo muri Afurika amwe adakunze kuvugirwa mu ruhame

Perezida nk’umwe mu bategetsi bakuru b’igihugu, akurikiranirwa hafi n’abaturage baba ab’igihugu cye cyangwa abandi bahatuye ndetse no hanze yacyo yaba akiyobora cyangwa yaravuyeho.

Kubera akazi bakoze mbere yo kwicara muri iyo ntebe yo hejuru, uko bakora akazi kabo n’izindi mpamvu, bamwe mu bakuru b’ibihugu muri Afurika bagiye bahabwa utuzina tw’utubyiniriro, twaba utububaka cyangwa utubajora two tutanakunze kuvugirwa mu ruhame.

Rimwe na rimwe utwo tuzina turasebeje, rubanda akenshi ntikunda kutuvuga mu ruhame, dore ko benshi muri bo bakunda guhundwa ibisigo bibataka ubuhangange nyamara bamwe nta n’ibidasanzwe bakoze.

Hari na tumwe ba nyir’ubwite bazi ko batwitwa ndetse bakabigarukaho mu ruhame nta n’icyo bibatwaye.

Ku rundi ruhande, hari abamenye utwo tuzina ko baduhawe, baryumaho bityo bamenye ko watubise nkeka ko bitakugwa neza.

Aya mazina ntaho ahuriye no kuba bamwe mu bakuru b’ibihugu barahawe utundi tuzina turi mu mpine y’amazina yabo.

Nka Jacob Zuma (Jay Z), Paul Kagame (PK), Museveni (M7), Ibrahim Boubakar Keita (IBEKA) n’andi menshi.

Dore amazina y’utubyiniriro asekeje y’abaperezida bo muri Afurika amwe adakunze kuvugirwa mu ruhame:

Edgar Lungu: Edgar Chagwa Lungu yahoze ari Perezida wa Zambia, abatavuga rumwe na Leta bamwitaga ’ Tourist President’ bivuze Perezida w’umukerarugendo. Ibi biva ku ngendo z’urudaca ngo yakoreaga hanze ya Zambia.

Iri ntiryakunzwe kuvugwa mu ruhame ubwo yari akiri perezida atarahigikwa na Hakainde Hichilema mu matora yanyuze mu mucyo mu 2021.

Robert Mugabe: Robert Gabriel Mugabe Kaligamope yayoboye Zimbabwe. Abantu biganjemo ab’uruhu rwera bakunze kumwita, Black Hitler (Hitler w’umwirabura). Ibi ahanini babiterwaga n’uko yabambuye amasambu n’ibikingi mu 1987 ubwo yabaga perezida.

Aba ntibamwishimiye, bavuze ko yanga abazungu urunuka. Ibi we iyo yabibazwagaho, yarisekeraga gusa akabihakana. Hari n’andi nka Chikwambo (Goblin).

Juvenal Habyarimana: Uyu yabaye Perezida w’ u Rwanda mu 1973. Yagiye ahabwa amazina yo mu ruhame n’andi abataramurebaga neza bavugiraga mu bwihisho.

Muriyo harimo: Ikinani, Gisunzu, umubyeyi, Rugorekamagambo (Kuvuga Ikinyarwanda cyo mu Ruhengeri hagendewe ku buhanuzi bwa Nyirabiyoro), 001 (nimero ya gisirikare).

Hari n’abamwitaga umuteramwaku w’Umwungura w’Umushyushya kuko bivugwa ko ubwo yafataga ubutegetsi, urubura rwaguye mu gihugu hose.

Paul Biya: Paul Biya ni Perezida wa Cameroon. Kuva mu 1982 ni we uyobora icyo gihugu. Izina atazirwa ni Lion man (umugabo w’intare). Ni izina ryatangiye gukoreshwa mu 1990 ubwo Ikipe y’umupira w’amaguru ya Cameroon yitwa Indomitable Lions yageraga muri 1/4 cy’igikombe cy’Isi.

Yoweli Kaguta Museveni: Uyu mugabo ni Perezida wa Uganda kuva mu 1986.

Izina Bosco ukwaryo rivuga iki?

Ndifashisha inyandiko y’ikinyamakuru African News yo kuwa 10 Nzeri 2018, ivuga impamvu Abanya-Uganda bita Museveni, izina rya Bosiko Katala.

Iri zina ryamamaye mu 2018 cyane mu bakiri bato ku mbuga nkoranyambaga, bashaka kumvikanisha ko politiki za Museveni zishaje zikarangwa no kwikungahaza.

Hari n’abarishyize mu magambo arambuye nk’uko uwitwa Frank Namanya kuri Twitter yabivuze: Yagize ati ” Bwa nyuma na nyuma menye icyo izina BOSCO rivuga n’impamvu Abanya-Uganda bamwita gutyo.

B-BRUTALITY: Guhutaza

O-OPPRESSION: Gukandamiza

S-SELFISHNESS: Ukwikunda

C-CORRUPTION: Ruswa

O-OLIGARCH_ISM: Akazu

Iri zina abaturage barivanye ku itangazo ryamamaza rya kompanyi y’itumanaho yo muri Uganda yamamazaga ikoresheje uwitwa Bosco. Ubusanzwe yitwa Kasirye Siraje w’imyaka 35. Uyu yaje mu mujyi ari umuturage rwimbi, atwaye igare haba mu mujyi, muri banki no mu maguriro, adatana naryo. Ibi byahujwe n’uko Museveni yagiye agaragara mu gukangurira abaturage kwitabira gahunda zo kurwanya ubukene, atwaye igare mu ishati y’umuhondo.

Ku byumva neza wasoma ibitabo bya Ali Yusufu Mugenzi yanditse ku mugabo wavuye i Gahini agiye gusura umuhungu we wari urwariye muri CHUK.

Museveni ibyo kwita Bosiko, yarabyamaganye, ati ” Mbere na mbere, sindi Bosco.” Ni mu kiganiro yagombaga kugeza ku baturage mu 2018.

Katala byo bivuga iki?

Mu Lulimi lw’ Oluganda, Kataka bivuga umuntu wiberaho mu buryo bwa kera. Umuntu w’imico yo mu cyaro (mshamba mu Giswahili/Munakyalo mu Luganda).

Src: BWIZA

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *