Kigali: Wa mugabo wakubiswe n’umugore we akanamuciraho imyenda ngo yigeze no kumuroga guhorana ibitotsi.

Umugabo witwa Ntibimenya Jean Clause wo muri Nyarugenge uherutse kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ari gukubitwa n’umugore we, yavuze ko atari rimwe cyangwa kabiri ahohotewe n’umugore we bafitanye abana babiri ndetse ko yigeze no kumuroga gusinzirira aho yicaye hose.

Uyu Ntibimenya avuga ko buriya bushyamirane bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 09 Ukwakira 2021 ubwo yageraga aho asigaye afite urugo ubwo yasangaga uriya mugore yamuteze.

Ntibimenya ngo umaze igihe yarasembereye kubera inkoni yahoraga akubitwa n’uriya mugore babanye muri 2012.

Avuga ko uriya mugore babana mu buryo butemewe n’amategeko kuko babanye kuva muri 2012 ubwo yazaga kumusura mu Mujyi wa Kigali arwaye undi bagahita bibanira.

Ngo nubwo babana nk’umugore n’umugabo ariko uriya mugore ntajya amuha amahoro kuko asanzwe amuhohotera akamukubita ubundi akamuraza hanze.

Gusa avuga ko uriya mugore ashobora kuba yaramuroze kuko ngo ubwo yavaga i Gisagara amuzaniye ibiryo n’icyayi yamara kubirya no kubinywa agahita yumva mu mubiri we hari igihindutse.

Avuga ko kuva ubwo yakomeje kumutegeka mu rugo ariko anafatwa n’uburwayi bwo gusinzirira aho yicaye hose ariko ngo yaje kujya kwivuriza muri Tanzania.

Ntirushwa Christophe uyobora Umurenge wa Kigali, avuga ko uriya muryango usanzwe ubana mu makimbirane ngo ndetse n’umugabo ajya ashaka kwirukana umugore agasanga undi mugabo bafitanye isezerano.

Uyu muyobozi avuga ko uriya mugore na we asanzwe afite imyitwarire itari myiza kuko yigeze no kuba Umuyobozi w’Umudugudu ariko abaturage baza kumweguza kubera iyo myitwarire idahwitse.

Ubu uriya mugore yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho icyaha cyo guhohotera uwo bashakanye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *