Ku wa kabiri, tariki ya 12 Ukwakira, abasirikare n’abapolisi bakuru batanu bari bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo bakatiwe igifungo cy’imyaka 10.
Amakuru avuga ko aba basirikare banyereje amafaranga yagenewe ibikorwa bya gisirikare mu gihe cy’ibihe bidasanzwe by’ubuyobozi bwa gisirikare muri Ituri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba baregwaga gukoresha inyandiko mpimbano no kongera ibiciro mu gihe cyo kugura ibikoresho nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ikomeza ibivuga.
Urukiko rwa Gisirikare, mu iburanisha rwagaragaje amakosa menshi mu buryo bwo kugura ibiryo by’abasirikare bo mu mitwe itandukanye yo mu karere ka 32 ka gisirikare ubwo bajyaga guhaha ku isoko rikuru rya Bunia.

Abandi bane bategereje icyo urukiko ruzabagenera nabo bari bitabiriye iburanisha. Urubanza rwabo rukaba rusubukurwa kuri uyu wa Kane.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.