Perezida Kagame yagaragaye akinisha inyamaswa y’inkazi izwi nk’urutarangwe.

Cheetah (urutarangwe) ni imwe mu nyamaswa zitinywa n’abantu benshi cyane ndetse hari n’umubare munini w’abatumva ko umuntu ashobora kuyegera akayikoraho ntimusagarire.

Abenshi mu bari bagifite izi ngingimira zashize kuri uyu wa 5 Mata 2022, ubwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyiraga hanze ifoto igaragaza Perezida Kagame akora kuri ‘Cheetah’.

Iyi Cheetah ni iyo muri kimwe mu byanya by’ubukerarugendo byo mu Mujyi wa Livingstone muri Zambia, aho Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Zambia, yasuye icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’ cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igisamagwe n’izindi nyamaswa zo muri ubu bwoko.

Bisanzwe bimenyerewe ko iyo umuntu yasuye inyamaswa nk’izi azirebera mu modoka nazo zabugenewe cyangwa bakazireba ziri mu tuzu tw’ibyuma ku buryo zitabageraho.

Ariko abasura iki cyanya bagira amahirwe yo gukora kuri Cheetah, Ingwe, igisamagwe n’intare ndetse bagatemberana n’inzovu.

Abahanga mu by’inyamaswa bagaragaza ko cheetah ishobora gutozwa ku buryo ibana n’abantu nk’izindi nyamaswa zo mu rugo zirimo imbwa n’injangwe.

Kuba umuntu yakorora cheetah mu rugo kandi ntimusagarire si ibintu bishya. Amateka agaragaza ko Abami bo mu Misiri (Pharaohs) bazitungaga nk’ikimenyetso cy’ubutunzi kandi ntizibasagarire.

Akbar wayoboye icyitwa u Buhinde bw’uyu munsi amateka avuga ko mu myaka 49 yatunze cheetah zibarirwa mu 9000.

Gutunga cheetah mu rugo iyo ugeze mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu usanga ari umuco usanzwe cyane cyane mu banyemari bakomeye.

Na mbere y’uko amategeko yo gutunga izi nyamaswa akazwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibyamamare nka Phyllis Gordon na Josephine Baker bari bazifite ndetse bagiye bagaragara batemberana nazo.

Urubuga Pethelpful rugaragaza ko mu muryango w’inyamaswa zizwi nk’injangwe nini, ni ukuvuga, Ingwe, igisamagwe, igitarangwe na Cheetah, iyi ya nyuma ariyo yitonda cyane ku buryo umuntu ashobora kuyorora no kuyikoraho byoroshye.

N’abashinzwe pariki bavuga ko abantu bashobora kwemerwa gusura ahakambitse Cheetah nta mpungenge z’uko zishobora kubasagarira.

Gusa kugira ngo wizere umutekano wawe bisaba ko abagukikije baba bafite intwaro gakondo cyangwa imbunda kugira ngo cheetah ibe yagira ubwoba bwo kugusagarira.

Aba bahanga bagaragaza ko iyo bije kuri izi njangwe nini zindi ho bigorana ko wazegera cyangwa ngo uzorore, gusa ibi nabyo birashoboka. Byagaragaye ko kororora ingwe cyangwa igisamagwe bisaba kuba warazifasha zikibyarwa na nyina ku buryo ziva mu ishyamba zitariga umuco wo kuryana.

Kugira ngo uzorore kandi biba ngombwa ko ziterwa umuti ugabanya imisemburo izitera amahane kandi zikagaburirwa bihagije ku buryo idashobora gutekereza kurya umuntu kuko iba ihaze.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Zambia aho yakiriwe mu Mujyi wa ‘Livingstone’ aho kuba mu Murwa Mukuru, Lusaka.

Ku bakurikirana ubukerarugendo bwo muri Afurika, Livingston ni umujyi w’ikimenyabose ndetse ufite amateka akomeye muri iki gihugu.

Muri Zambia ufatwa nk’umujyi w’ubukerarugendo. Uherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu, muri kilometero nke uvuye ku mugezi wa Zambezi ndetse n’Umupaka wa Zimbabwe.

‘Livingstone’ ni izina uyu mujyi ukomora ku mushakashatsi w’Umwongereza, David Livingston. Uyu mugabo ari mu bagiye bavumbura ibintu byinshi ku Mugabane wa Afurika, yamenyekanye cyane mu 1855 ubwo yavumburaga isumo riri hagati ya Zambia na Zimbabwe aryita ‘Victoria Falls’.

Yanakoze ubushakashatsi bwinshi ku Mugezi wa Zambezi dore ko yawukurikiye kuva ku isoko yawo kugera aho wiroha mu Nyanja y’u Buhinde, ibintu byatumye aba Umunyaburayi wa mbere wahuranyije ubugari bwa Afurika y’Amajyepfo.

Uyu mujyi wabayeho mu 1905 witiriwe David Livingston kuko yawubayemo igihe kinini ndetse agenda awuvumburamo ibintu bitandukanye.

Kuva iki gihe watangiye gutera imbere ubutitsa bitewe ahanini n’ibyiza nyaburanga bihaboneka, birimo uyu mugezi wa Zambezi, pariki ndetse n’iri sumo rya ‘Victoria Falls’.

‘Victoria Falls’ ni ryo sumo rya mbere rirerire muri Afurika, dore ko rifite ubuhaname bwa metero 108 n’ubugari bwa metero 1708, ni ukuvuga kuva ku nkombe imwe ugera ku yindi. Rigereranywa n’irya Niagara muri Canada.

Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco ryashyize ‘Victoria Falls’ mu bintu birindwi bitangaje ku Isi. Iki cyiciro kinabarizwamo Pyramid zo mu Misiri.

Kubera ibi byiza nyaburanga uyu mujyi wa Livingstone buri mwaka usurwa na ba mukerarugendo babarirwa muri miliyoni eshanu.

Mu 1911 uyu mujyi wagizwe Umurwa Mukuru wa Zambia icyo gihe yitwaga Rhodesia y’Amajyaruguru. Nyuma y’iki cyemezo watangiye gutera imbere mu buryo bukomeye ndetse ugira ibikorwaremezo bitabaga ahandi muri Zambia birimo ‘Edwardian Buildings’ ndetse niwo wa mbere wavukiyemo ikinyamakuru cyandika muri Zambia.

Mu 1935 nibwo Umurwa Mukuru wa Zambia wavuye ku kuba Livingstone wimukira i Lusaka, uyu mujyi usigara ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Ubukerarugendo.

Uyu munsi iyo ugeze i Livingstone ituwe n’abarenga gato ibihumbi 134 biganjemo abo mu bwoko bw’Aba-Tonga wakirwa n’inyubako ubona zikuze zo mu gihe cyo hambere ziganjemo izubatse mu mujyo w’imyubakire y’Abongereza.

Ku muhanda aho unyura hose haba hari Lodge, Guest House ndetse na hoteli zo mu rwego rwo hejuru. Uretse ‘Victoria Falls’ abasura uyu mujyi usanga bakururwa n’ibindi byiza nyaburanga birimo ikiyaga cya Kariba ndetse na pariki zirimo iya ‘Livingstone Game Park’, ‘Kafue’ na ‘Hwange’.

Aha hose hari ibikorwa bitandukanye bishimisha ba mukerarugendo birimo umukino wa ‘Riverboarding’ uwa ‘Rafting’, ‘Canoeing’ gutwara ifarashi n’ibindi.

Uretse ubukerarugendo bwiganje mu Mujyi wa Livingstone, usanga hakorerwa n’indi mirimo irimo ubucuruzi bw’imbaho, uburobyi n’inganda nto zikora ibikoresho byo mu nzu n’ibiringiti. Iyo uri muri uyu mujyi ibijyanye no gushyikirina n’abandi ntibigorana kuko usanga abenshi bazi Icyongereza.

Ibiryo byo muri uyu mujyi usanga ahanini bigizwe n’ifi n’umuceri kandi buri wese akagira aho yisanga kuko hari restaurant ziciriritse n’izindi zo mu rwego rwo hejuru. Mu zimaze kubaka izina muri uyu mujyi harimo O’Discoll’s Restaurant, The Funky Munky Pub and Grill na Crocodile Café.

Perezida Kagame ari mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingtsone muri Zambia, aho yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, u Rwanda na Zambia byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bijyanye n’inzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, uburobyi n’ubworozi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *