‘Ntuzarage umwana wawe urubanza rwakunaniye’: Isomo Mbonyumutwa, Kanziga, Rusesabagina na Kabuga batazirikanye

Mu nshingano z’umubyeyi z’ibanze harimo kurera umwana akamukuza, akamutoza imico iboneye ndetse akamwereka n’inzira akwiye kunyura kugira ngo azagira icyo azimarira, abe inyangamugayo n’intwari yizihiye abe.

Umubyeyi mwiza ibi anabirengaho akabwiza umwana we ukuri ku makosa yakoze kugira ngo ejo atazayagwamo.

‘Ntuzarage umwana wawe urubanza rwakunaniye’, iyi ni imvugo ikoreshwa n’Abanyarwanda iyo bashaka kugaragaza ko waba uri umubyeyi gito mu gihe wafata umwanzuro wo gusiga abana bawe mu mafuti wabashoyemo, bakazabana n’ingaruka zayo iteka.

Uyu munsi iyo urebye ibyo abana bo mu muryango wa Dominique Mbonyumutwa, aba Habyarimana Juvénal, aba Rusesabagina Paul n’aba Kabuga Félicien bavuga ubona ko hari aho aba babyeyi batabashije kuzuza neza inshingano za kibyeyi ngo babwize ukuri abana babo ku hahise habo.

Ni ibisanzwe ko umwana ashobora kugorwa no kumva amakosa n’ibyaha byakozwe na se na nyina, ariko iyo arenzeho agashyigikira ababyeyi be muri iyo nzira mbi, ntasibe kugaragaza ko nta cyaha cyangwa ikibi kiri mu byo bakoze aba ari kurengera.

Iyo uri umwana w’intwari kandi ushyira imbere inyungu z’igihugu n’iz’abagituye witandukanya n’aya makosa ndetse ukagira uruhare mu kumvisha ababyeyi bawe ko ibyo bakoze ari bibi bakwiye kubisabira imbabazi cyane iyo hari ibimenyetso simusiga bibigaragaza.

Ba se ni abere?

Jambo ASBL, itsinda ryashinzwe n’abana bafite ba se na ba sekuru bateguye ndetse bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu nshingano yaryo harimo gutagatifuza ba se bagerageza kubwira abantu ko iyo jenoside itigeze ibaho ahubwo habayeho jenoside ebyiri.

Abari ku isonga y’ibikorwa by’iri tsinda ni abana ba Shingiro Mbonyumutwa, Umuhungu wa Mbonyumutwa Dominique wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba umwana wa Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w’u Rwanda mu 1961.

Gustave Mbonyumutwa, niwe ukunze cyane kumvikana ahakana ibikorwa bya se mu gihe hari ibimenyetso amagana bimushinja.

Ku itariki ya 21 Mata 1994 Shingiro yagiye kuri Radiyo Rwanda ashishikariza Abahutu kurimbura Abatutsi nk’uburyo bwo kwirwanaho. Byari mu kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru witwa Jean Baptiste Bamwanga.

Uretse n’iyo mbwirwaruhame, Shingiro yari umwe mu bategetsi bashyize umugambi wa Jenoside mu bikorwa mu bari ku isonga rya MDR-Pawa ndetse akaba n’umuyobozi w’Ibiro (Directeur de Cabinet) bya Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abajenosideri, Kambanda Jean.

Gustave Mbonyumutwa yanabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida w’Ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, waburaniye i Arusha.

Muri uyu muryango harimo kandi Placide Kayumba, ari na we washinze akabanza no kuyobora Jambo Asbl. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2010 yakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 25. Yahamijwe kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kabuye, ahaguye abatutsi basaga 30000. Nyamara akimara gukatirwa, umuhungu we yanditse kuri Twitter ko ari umwere.

Hari kandi Natacha Abingeneye ari nawe Perezida wa Jambo Asbl, akaba umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi akaba n’Umurwanashyaka wa MRND. Muri Kamena 2005 yahamagajwe na ICTR, aza gupfa urubanza rwe rutarangiye.

Mu bagize Jambo Asbl kandi habamo na Liliane Bahufite, umukobwa wa Colonel Bahufite Juvenal wayoboye ubwicanyi mu yari Gisenyi mu 1990-1993. Uyu ni nawe wari umuvugizi w’ingabo zakoze Jenoside, ubwo zahungiraga muri Zaire.

Harimo na Laure Nkundakozera Uwase, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Jambo Asbl, anaba umwanditsi mukuru wa Jambo News akoranaho na Ruhumuza Mbonyumutwa. Ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND.

Bose ni bato mu myaka, barize, basobanukiwe amateka y’u Rwanda n’uruhare rw’ababyeyi babo gusa bahisemo kwirengagiza ukuri kw’amateka bitewe n’ibyo babwiwe.

Undi mubyeyi gito ni Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda, kuko iyo urebye ibyo abana be batangaza muri iyi minsi basa nk’aho batabwijwe ukuri ku bikorwa bya se na nyina n’uruhare bagize mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agatha Kanziga n’umugabo we bagize uruhare rukomeye mu gushinga ‘Akazu’ kacuriwemo umugambi wo kwica Abatutsi kugeza ushyizwe no mu bikorwa.

Raporo Muse yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko Habyarimana ari we wari ukuriye ‘Akazu’ kari kagizwe n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bahezanguni b’Abahutu bo mu bice by’Amajyaruguru bafatwaga nk’inkoramutima z’ibukuru.

Bamwe mu bantu bari bagize Akazu harimo nka musaza wa Kanziga, Protais Zigiranyirazo wari uzwi nka Mr Z. Uyu ku myaka 35 yari Perefe wa Kibuye.

Mu mwaka umwe yahise agirwa Perefe wa Ruhengeri, intara yari ifite byinshi isobanuye ku bucuruzi kuko ariho hanyuraga ibicuruzwa biva cyangwa bijya Uganda, za magendu z’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo mu ngagi n’ibindi.

Mr Z niwe wari igikomerezwa kurusha abandi ndetse anatinyitse mu Akazu. Uyu yaje gukora akandi gatsiko kagenzuriraga hafi ubucuruzi bwose bwakorerwaga mu gihugu kandi kabufitemo akaboko. Kari karimo kandi Col Elie Sagatwa wari mwene wabo wa Kanziga ndetse na Col Pierre-Célestin Rwagafilita, mubyara we.

Muri Guverinoma ya Habyarimana mu 1973, Pierre-Célestin Rwagafilita yahise agirwa Minisitiri w’Urubyiruko. Nyuma yaje guhabwa kuyobora Gendarmerie.

Agatha na bene wabo bakomeje gushakisha abizerwa bo kwinjiza mu Akazu, hinjizwamo abandi barimo Laurent Serubuga wavaga mu gace kamwe na Agatha ka Bushiru muri Komine Giciye waje kuba Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo.

Col Théoneste Bagosora na we wo mu Bushiru, yabaye icyegera cya hafi cy’Akazu. Niwe wahawe kuyobora ikigo cya gisirikare cya Kanombe nyuma y’urupfu rudasobanutse rwa Col Mayuya wakiyoboraga. Bivugwa ko Mayuya yishwe ku mabwiriza ya Agathe Kanziga kuko yashakaga kwivanga mu mikorere y’Akazu.

Raporo Duclert ivuga ko “Akazu” cyangwa “Réseau Zéro” kari kagizwe n’abahezanguni b’Abahutu baturuka mu Majyaruguru barimo abasivile n’abasirikare bari hafi y’umuryango wa Perezida kandi batari bashyigikiye na mba ibitekerezo byo gusangira ubutegetsi mu buryo bwa demokarasi.”

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangizwaga mu Ukwakira 1990, Akazu kagize uruhare mu gushinga agatsiko k’abicanyi bitwaga ‘escadrons de la mort ‘ kari kagamije kwica abo badashaka barimo abanyapolitiki n’Abatutsi, kugira ngo barusheho kwanganisha Abahutu n’Abatutsi.

Mu Akazu niho hacuriwe imigambi yo gushinga ibinyamakuru byashishikarizaga abahutu kwanga abatutsi birimo Radio rutwitsi RTLM n’ikinyamakuru Kangura.

Nta wahamya ko Agatha Kanziga yaba yaricaye akabwira abahungu n’abakobwa be iby’ayo mateka yose adaciye ku ruhande.

Bene Rusesabagina na Kabuga barashutswe

Ku wa 16 Gicurasi 2020, nibwo Kabuga Félicien yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa nyuma y’imyaka isaga 25 yari amaze yihishahisha mu mahanga.

Uyu musaza w’imyaka 88 ufungiye muri Gereza y’i La Haye mu Buholandi, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

Kabuga wahoze ari umucuruzi ukomeye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yarashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997.

Kabuga yatawe muri yombi mbere gato ya Rusesabagina nawe wari umaze igihe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba akurikiranyweho ndetse muri Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rumukatira igifungo cy’imyaka 25 nubwo Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra iki cyemezo.

Icyo aba bagabo bombi bahuriyeho ni uko abana babo na bamwe mu babakomokaho batemera ibyaha bashinjwa nubwo hagiye hagaragazwa ibimenyetso.

Umwuzukuru wa Kabuga witwa Stacey Elodie aherutse kumvikana avuga ko ibyaha byose sekuru akurikiranyweho ari umugambi mugari wo kumuharabika kuko ari umwere.

Nubwo Stacey avuga ibi, inyandiko yakozwe n’Urugereko rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT igaragaza ko ibyaha Kabuga ashinjwa yabikoze ubwo yari umucuruzi ukomeye n’umwe mu barwanashyaka bakomeye b’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu bafatwaga nk’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe gukora ibyaha byavuzwe haruguru.

Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu bafatwaga nk’Abatutsi mu Maperefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.

Byongeye kandi, bivugwa ko, afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Ashinjwa ko afatanyije n’abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y’imari umutwe w’abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko kugira ngo bagere ku ntego yo gukora jenoside yibasiye abantu bafatwaga nk’Abatutsi.

Uru rugamba Stacey Elodie yatangiye iyo ururebye ubona neza n’urwo umukobwa wa Rusesabagina witwa Carine Kanimba amazemo iminsi asaba ko se arekurwa n’ubutabera bw’u Rwanda, nyamara yirengagije ibibi yakoze bifitiwe ibimenyetso.

Kuba ababyeyi bakoze ibyaha baterura ngo babwire abana babo ukuri bizatuma bakura bumva ko barenganyijwe ndetse rimwe na rimwe usange bibagusha mu byaha batari kwisangamo iyo baza kumenya ukuri kw’ibintu.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *