Ukraine: Abasirikare 500 b’u Burusiya barozwe n’abaturage; babiri muri bo bamaze gupfa.

Abasirikare babiri b’u Burusiya bapfuye mu gihe abandi 28 bo barwaye bikomeye nyuma y’aho barozwe binyuze mu mpano y’ibinyobwa bahawe n’abaturage bo muri Ukraine.

Bivugwa ko abasirikare 500 b’u Burusiya barwaye nyuma yo kurya ibintu bihumanye.

Ni uburozi bahawe n’abaturage bo muri Ukraine bakomeje kwirwanaho badashaka ko igihugu cyabo gikomeza guterwa.

Ubwo burozi bwahawe abasirikare b’u Burusiya bo muri Batayo ya gatatu irwanisha intwaro ziremereye.

Ntabwo impfu z’abo basirikare u Burusiya buzifata nk’izishingiye ku ntambara.

Mu yandi makuru, u Burusiya bwatumije inama idasazwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, nyuma y’icyo bwise guhimba ibimenyetso hagamijwe gushinja ingabo zabwo gukora Jenoside muri Ukraine.

Nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya zemeye kuva mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Kyiv, Ukraine ikomeje gutangaza amafoto y’imirambo myinshi y’abasivili iryamye mu muhanda mu Mujyi wa Bucha, bivugwa ko bishwe n’ingabo za kiriya gihugu.

Harimo abo bigaragara ko bapfuye amaboko yabo aboheye inyuma.

Umunyamakuru wa AFP ku wa Gatandatu yatangaje ko yabashije kwibonera imirambo 22 iryamye mu muhanda umwe muri Bucha, naho ku Cyumweru Meya Anatoliy Fedoruk avuga ko abantu 280 babonetse bahambwe mu byobo rusange.

Umushinjacyaha Mukuru wa Ukraine we yaje gutangaza ko mu duce ingabo z’u Burusiya zimaze kuvamo mu nkengero za Kyiv, hamaze kuboneka imirambo y’abasivili 410.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yaje kuvuga ko ibirimo kuba ari “Jenoside yeruye”, ndetse ko iyi ntambara ari “iyicarubozo ririmo gukorerwa igihugu cyose”.

Ni ibintu byarakaje u Burusiya, buvuga ko ibimenyetso birimo gushyirwa imbere na Ukraine ari ibihimbano.

Ambasaderi wungirije w’u Burusiya mu Umuryango w’Abibumbye, Dmitry Polyansky, kuri iki Cyumweru yatangaje ko bahamagaje akanama gashinzwe umutekano kugira ngo hashyirwe umucyo kuri ibyo birego.

Yanditse kuri Telegram ati: “Bijyanye n’ubushotoranyi bw’abahezanguni bo muri Ukraine mu gace ka Bucha, u Burusiya bwasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashizwe umutekano guterana ku wa Mbere tariki 4 Mata”.

“Tuzashyira umucyo ku bushotoranyi bwa Ukraine na ba sebuja bo mu burengerazuba”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yavuze ko imirambo ikomeje kugaragara muri Bucha yerekana ubunyamaswa bw’abasirikare b’u Burusiya.

Yanditse kuri Twitter ati: “Ubwicanyi bwo muri Bucha bwari bugambiriwe. Abarusiya bagambiriye gutsemba abanya-Ukraine benshi bashoboka”.

“Tugomba kubahagarika ndetse tukabasohora hanze. Ndasaba ibihano bishya bidasanzwe bya G7, NONAHA!”

Umuyobozi w’ihuriro ry’umutekano rihuza Amerika n’ibihugu byinshi byo mu Burayi (NATO), Jens Stoltenberg, we yavuze ko ibyo barimo kubona ari ibikorwa bibi byibasiye ikiremwa muntu, bitaherukaga mu myaka myinshi mu Burayi.

Ni mu gihe Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron we yatangaje ko u Burusiya bugomba kugira igihe cyo “kubazwa ibi byaha!”

Ni ibikorwa ariko u Burusiya buvuga ko byateguwe n’ubutegetsi bwa Ukraine, kugira ngo busige icyasha Moscow.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ivuga ko ingabo zabo zavuye muri Bucha ku wa 30 Werurwe, ku munsi wakurikiyeho Meya wawo abyemeza mu mashusho yatangaje, kandi ngo nta na hamwe yakomoje “ku baturage baryamye mu muhanda barashwe”.

Ibyo byiswe ibimenyetso bya Ukraie ngo byaje kugaragazwa nyuma y’iminsi ine ingabo z’u Burusiya zigiye, bitangira ubwo inzego z’iperereza za Ukraine n’abahagarariye televiziyo y’igihugu bari bageze muri uwo mujyi.

Ibyo ngo bigaragaza ko imirambo yafotowe nyuma iri ku muhanda ari igikorwa “ubuyobozi bwa Kiev bwateguriye itangazamakuru ryo mu burengerazuba”.

Ingabo z’u Burusiya zatangiye igitero kuri Ukraine muri Gashyantare.

Muri iyi ntambara, u Burusiya bushaka guhatira Ukraine kwemeza ko itazajya muri NATO, ibintu ngo bibangamiye cyane umutekano wabwo.

Bunasaba umutekano w’ibice by’uburasirazuba bizwi nka Donbas bifite imirwa mikuru ya Donetsk na Luhansk, u Burusiya bwamaze kwemeza nka repubulika zigenga.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *