Amerika yasubije abakomeje kuvuga ko Perezida Joe Biden afitiye ubwoba Putin w’u Burusiya

Minisiteri y’Ingabo za Amerika yatangaje impamvu yatumye bahagarika isuzuma ry’ibisasu bya misile (ICBM), ryari riteganijwe, nyuma y’uko abantu batandukanye bagaragaje ko bishobora kuba ari ubwoba Perezida wabo Joe Biden afitiye Vladimir Putin w’u Burusiya.

Pentagon yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika isuzuma ry’ibisasu ryari riteganijwe, cyafashwe kubera kwanga kwirengagiza ingaruka bishobora gutera mu ntambara iri kujya mbere y’igihugu cya Ukraine ndetse n’ingabo z’u Burusiya.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo za Amerika, John Kirby mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko bari gukora uko bashoboye mu gufasha igihugu cya Ukraine kwirwanaho.

Yagize ati: “Tugomba kuzirikana ko u Burusiya ari igihugu cyibitseho intwaro za kirimbuzi, niyo mpamvu dukomeje gufata iki cyemezo, kudatekereza ko aya makimbirane ashobora gufata indi ntera byaba ari uburangare wacu”.

Kirby yamaganiye kure abavuga ko Perezida wa Amerika, Joe Biden ari guhagarika iri suzuma kubera gutinya Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.

Ati: “Biden ntiyigeze arya iminwa kuri Putin, nta bwoba buhari. Perezida Biden abona Putin uko ari n’ubushotoranyi yateje muri Ukraine”.

Yakomeje avuga ko iri geragezwa ari rimwe mu yari ateganijwe gukorwa, yemeza ko ritahagaze burundu ahubwo ari gusubika igihe rizabera gusa, ndetse avuga ko rizakorwa bitarenze impera z’uyu mwaka.

Kirby yemeza ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ko nta bushake Leta ya Amerika ifite bwo kwishora mu bikorwa ibyo ari byo byose bishobora gukomeza ibintu, nkuko RT yabitangaje.

Mu yandi makuru, ubuzima bw’abaturage bo mu Mujyi wa Marioupol uri mu Majyepfo ya Ukraine, bukomeje kujya mu kaga k’inzara n’inyota, aho ubu bamwe bageze aho barya amatungo yabo yo mu rugo nk’imbwa, injangwe n’izindi.

Kuva ku wa 2 Werurwe 2022, Umujyi wa Mariupol warashweho n’ingabo z’u Burusiya ibisabu biremereye ku buryo 80% byawo byasenyutse ndetse ababarirwa mu 5000 bakaba bamaze gupfa. Ni umujyi kandi ugoswe n’abasirikare b’u Burusiya.

Abagera ku 160 000, babujijwe gusohoka muri Mariupol, nta mazi bafite, nta muriro n’ibiribwa.

Croix-Rouge yatangaje ko byari biteganyijwe ko aba baturage bakurwa muri uyu mujyi kuwa 1 Mata ariko ntibyakunda.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Mariupol, Sergeï Orlov, yavuze ko nta buryo bwo kugeza ubufasha ku baturage ba Mariupol, kandi n’ibiribwa byari mu mujyi byangijwe n’ibisasu.

Yakomeje avuga ko bitewe n’inzara, bamwe mu baturage batangiye guteka inyamaswa zo mu rugo bari batunze, aka kakaba ari akaga bahuye nako. Abantu kandi ngo barimo kurira mu mihanda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *