Mugabe Robert yavuze ko ‘Umusore wa Kayumba Nyamwasa’ wirukanwe ku butaka bwa Uganda ari ’umuhanga’

Umunyamakuru Robert Mugabe uzi Robert Mukombozi usanzwe ari umukozi wa RNC wirukanywe muri Uganda, yavuze ko yigeze no kwirukanwa n’u Rwanda rukamwoherereza Uganda ariko ko ari ’Umunyamakuru w’umuhanga”.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Uganda yirukanye “umwanzi wa Uganda n’u Rwanda wari ku butaka bwa Uganda”.

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Gen Muhoozi wanashyizeho amafoto y’uyu Robert Mukombozi ari ku kibuga cy’indege, yaboneyeho guha ubutumwa Kayumba Nyamwasa washinze umutwe wa RNC, avuga ko yamuhaye gasopo kenshi.

Ati: “Uri gukina n’Igihugu cyanjye kandi ingaruka zizaba ziteye ubwoba. RNC nta mwanya ifite muri Uganda”.

Robert Mukombozi ubu utuye i Burayi nk’impunzi, yavukiye muri Uganda ariko yabaye mu Rwanda aranahakorera.

Robert Mugabe ukora umwuga w’Itangazamakuru ricukumbura akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, yavuze ko uyu Robert Mukombozi wirukanywe muri Uganda ubwo yari mu Rwanda yari asanzwe ari Umunyamakuru ucukumbura mu buryo budasanzwe ndetse ko ibikorwa bye ari na byo byatumye yinjira mu mwuga w’Itangazamakuru.

Mugabe avuga ko uyu mugabo wahoze ari Umunyamakuru wa The New Times, yirukanywe n’iki kinyamakuru cyo mu Rwanda nyuma yo kwandika inkuru y’ibinyoma ko ingabo za Uganda zendaga gutera u Rwanda.

Robert Mukombozi yahise atangira gukorera ikinyamakuru cyo muri Uganda ariko ari mu Rwanda, nyuma aza koherezwa muri Uganda yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda.

Mugabe uvuga ko Mukombozi ari Umunyamakuru w’umuhanga kuko azi gucukumbura.

Ati: “Ariko ikibazo cy’umuntu umeze gutyo biroroshye kumuyobya mu nyungu za politiki”.

Uyu Mukombozi ngo ageze muri Uganda yahise atangira inzira zo kwaka ubuhunzi, aza kujya muri Australia ari na ho atuye ubu yanoherejwe ubwo yirukanwaga muri Uganda mu cyumweru gishize.

Mugabe avuga ko uyu Robert Mukombozi yinjiye muri RNC ubwo yari muri Australia ndtse akaza no guhabwa imirimo yo gushakisha abayoboke n’icengezamatwara muri iki Gihugu abamo cyose.

Avuga ko yaje muri Uganda gufatanya n’urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cy’iki Gihugu (CMI) mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda babaga muri Uganda babaga banze kujya muri RNC.

Ati: “Mu itotezwa ry’Abanyarwanda, yari arimo [Robert Mukombozi] ukurikije Raporo z’ubutasi”.

“Kuba bamwirukanye muri Australia, ni ukuvuga ngo yirukanywe inshuro ebyiri, mbere yirukanywe n’u Rwanda imwohereza muri Uganda iti ‘musubirane umutungo wanyu’ nanone kuba Uganda yamwirukanye ubwo sinzi ukuntu bizagenda”.

Mugabe ahera no kuri iyi yirukanwa rya Robert Mukombozi muri Uganda, akavuga ko bigoye kuba abashaka kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bisunga Igihugu cy’igituranyi kuko Igihugu kitakwemera kwikorera umutwaro wo guhora gihanganye n’igituranyi cyacyo kirengera inyungu z’urwanya ubutegetsi bw’icyo Gihugu bihana imbibi.

BWIZA

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *