RNC ya Kayumba Nyamwasa yibasiye bikomeye Gen Muhoozi nyuma yo ’kwirukanisha’ umukozi wayo ku butaka bwa Uganda

Umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, wibasiye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, nyuma yo kugira uruhare mu gutuma Robert Mukombozi usanzwe ari umukozi wawo yirukanwa ku butaka bwa Uganda.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Mukombozi usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia yirukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, asubizwa iyo yari aturutse.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yabanje gutabwa muri yombi na CMI (Urwego Rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda), nyuma yo gutungirwa agatoki n’ubutasi bw’u Rwanda.

Iyirukanwa rye ryemejwe na Gen Muhoozi wanihanangirije Gen Kayumba Nyamwasa washinze RNC amusaba kuzibukira igihugu cye.

Ati: “General Kayumba, ndakwinginze gerageza kubaha Repubulika ya Uganda. Twageze ku mahoro na Afande Kagame n’u Rwanda. Gerageza ibyo ubyubahe. Mu ijoro ryakeye twakoherereje umuntu wawe”.

Gen Kainerugaba bivugwa ko yagize uruhare mu kwirukana uriya mugabo, mu bundi butumwa bwo kuri Twitter yavuze ko Mukombozi yise ’umwanzi w’u Rwanda na Uganda’ yafashwe agahita asubizwa iyo yaturutse.

Ati: “Ibi sinkunda kubikora, gusa niba byarengera ubuzima bw’abasirikare banjye mba nkwiriye kubikora. Ndashimira CMI iyobowe na Maj. Gen Birungi [James] ku bwa Operasiyo idasanzwe mwakoze. Uyu mwanzi wa Uganda n’u Rwanda yafashwe, asubizwa iyo yaturutse”.

Yunzemo ati: “Kurwanya data wacu [Perezida Kagame] byari ikosa rikomeye mu gihe cyahise. Nzi abamurwanyije bose mu gihe cyahise, gusa buri gihe iyo mbabajije icyabiteye bampa impamvu z’ubucucu”.

Robert Mukombozi wahoze ari umunyamakuru bivugwa ko yari yagiye muri Uganda yoherejweyo na Kayumba Nyamwasa.

Ni mu rwego rwo kongerera imbaraga inzego RNC ifite muri iki gihugu nyuma y’uko habayeho ihindurirwa ry’imirimo muri bamwe mu bari abayobozi ba CMI, urwego rwavugwagaho gufasha uriya mutwe mu bikorwa byawo.

RNC mu itangazo yasohoye, yavuze ko Mukombozi yari yageze muri Uganda tariki 30 Werurwe aje gusura umuryango we n’inshuti ze, mbere yo kubonwa aho yari mu rugo rw’umwe mu muryango we ku wa 01 Mata agasabwa gusubira muri Australia.

Uyu mutwe wanenze Gen Muhoozi wise Mukombozi “umwanzi wa Uganda n’u Rwanda”, uvuga ko ahubwo yakabaye “yamagana ashize amanga… uburyo bwose bw’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda”.

Wavuze ko leta y’u Rwanda yamenye ko yageze muri Uganda igasaba ko ashimutwa akoherezwa mu Rwanda.

RNC yavuze ko Gen Muhoozi nk’umuntu wavukiye mu buhungiro “yari akwiye kumva impamvu abantu bahunga n’impamvu ari bibi kugira uruhare mu bikorwa byo kohereza no kwirukana [impunzi]”.

Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko RNC ifashijwe na Uganda, yari imaze igihe itegurira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri Uganda.

Cyakora cyo uyu mugambi kuri ubu usa n’uwatangiye gukomwa mu nkokora n’ingendo ebyiri Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda mu minsi ishize.

Ni ingendo ebyiri zasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku bibazo birimo na RNC byari byarashwanishije u Rwanda na Uganda.

BWIZA

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *