Perezida Putin Vladimir w’u Burusiya yasabye inzego zose mu gihugu ko umushahara fatizo w’umukozi ugomba kongerwa, izi nizimwe mu ngamba perezida Putin na leta ayoboye bashyize mu migambi na mbere yuko batangira intambara muri Ukraine.
Ibi babikoze mu rwego rwo kurengera abaturage b’igihugu cye ngo batazagerwaho n’ibihano byashyizweho na America n’inshuti zayo.
Perezida Putin yasabye urwego rugenzura imari mu gihugu gukora ibishoboka byose abakozi bose bakongererwa umushahara ndetse n’abari mu zabukuru bakongererwa amafaranga bahabwa (pensions).
Yavuze ko abizi neza ko ibintu bishobora gutangira guhenda akaba ariyo mpamvu yongereye ubushobozi ngo abaturage bitazabagiraho ingaruka mu guhaha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Putin ati: “Ndabizi ko muri iyi minsi ibiciro biri kuzamuka cyane cyane bikagira ingaruka ku baturage bo hasi basanzwe binjiza macye”.
“Niyo mpamvu ngira ngo muburyo bwa vuba tugomba kongerera abaturage bacu uburyo bw’imibereho kugira ngo bagumane ubushobozi bwo kugura”.
Ibihugu bya America n’inshuti zayo byagiye bishyiriraho ibihano u Burusiya mu rwego rw’ubukungu cyane cyane bitewe nuko bwashoje intambara kuri Ukraine.
U Burusiya bwo buvuga ko mbere yo gutangira intambara muri Ukraine, bwari buzi neza ko ibihano ari intambwe ya mbere Abanyamerika bazakora, bityo bakaba barabanje gushyiraho ingamba zizabafasha mu gihe cyose bashyirirwaho ibihano.
Ku ruhande rw’u Burusiya bemeza ko ibihano nta nakimwe bizabakoraho kuko byose babyiteguye mbere ndetse bakanemeza ko ibihano nk’ibyo basanzwe babihabwa ariko bitababuza gutera imbere.
Mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 24 Gashyantare, Televiziyo y’u Burusiya yatunguye Isi, ihindura gahunda y’ibiganiro mu buryo butunguranye, maze ishyiraho Ijambo rya Perezida Vladimir Putin.
Ni ijambo ryaje bwije cyane, Putin amenyesha abaturage ko yategetse Ingabo z’Igihugu cye kwinjira muri Ukraine mu bikorwa bya gisirikare, bigamije gutabara abaturage ba Leta za Luhansk na Donetsk ziyomoye kuri Ukraine, we yitaga ko bamaze igihe bakorerwa Jenoside na Leta ya Ukraine, badacana uwaka kuva mu 2014.
Mu magambo yuje uburakari Putin yagize ati: “Nafashe umwanzuro wo gutangiza ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare”.
“Bigamije gutabara abaturage bamaze igihe babuzwa amahwemo. Hashize imyaka umunani bakorerwa Jenoside na Leta ya Kyiv”.
“Uzagerageza kutwitambika atuzanaho iterabwoba, u Burusiya ntibuzazuyaza kumwishyura kandi bizagira ingaruka mutigeze mubona mu mateka. Turiteguye”.
Putin yateye Ukraine nyuma y’iminsi bigaragarira buri wese kubera umubare w’ingabo ze wari wongerewe ku mipaka igabanya u Burusiya na Ukraine.
Kuri ubu Ingabo z’u Burusiya zizengurutse Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu gihe izindi zatangiye kwigarurira indi mijyi hirya no hino mu gihugu.
Ibihano mpuzamahanga bikomeje gufatirwa u Burusiya ngo barebe ko Putin yacika intege agahagarika ibitero kuri Ukraine, icyakora bisa nk’aho nta musaruro ufatika biri gutanga.
Igikomeje gutera urujijo benshi, Putin ashaka iki muri Ukraine? Ni izihe nyungu zidasanzwe muri icyo gihugu cyahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zagenzurwaga n’u Burusiya mu myaka yo hambere?
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ