Yamusohokanye amugurira buri kimwe aziko bari butahane bakaryamana umukobwa igihe cyo gutaha kigeze arabyanga

Hari abahungu bakunda abakobwa akagira gutya akamusaba kumusohokana undi akamwemerera aziko ari ubushuti busanzwe ariko bamwe mu basore babikora nk’umutego wo kugirango babone uko basambanya abo bakobwa.

Umukobwa umwe witwa Jenny izina twamwise yatubwiye ikibazo yagiranye n’umuhungu wari wamukunze akamusaba ko basohokana akamugurira ibyo ashaka byaba ibyo kurya n’ibyo kunywa ndetse n’ibindi nk’imyambaro ariko nyuma bagashwana bikomeye.

Umuhungu we asohokana umukobwa yari yamaze kwishyiramo ko nyuma yo gusohokana bari butahane bakaryamana.

Ariko umukobwa we ntibyari bimurimo nkuko abivuga ati: “Twarasohotse peee arangurira numvaga nyine ari ubushuti busanzwe ibyo gutahana nawe tukaryamana ntago byari bindimo kandi ntago yabimbwiye mbere”.

“Tuvuye gusohoka byari nka saa mbiri z’ijoro tugeze hafi y’aho nagombaga gutandukana nawe ndamubwira nti ntundenze ku nzira ijya mu rugo yari atwaye arambwira ati ntitujyana mu rugo se uyu munsi ukandaza?”

“Naramubwiye ngo oya ntago nabiteguye nzaza nabiteguye mbona ahinduye isura ageze aho naviragamo mu modoka arahagarara namuvugisha akanyihorera ubwo sinzi ukuntu yakuye indangamuntu yanjye mu gasakoshi nari mfite arayihisha”.

“Ubwo aho njye iby’indangamuntu sinabitekerezaga ahubwo natekerezaga uburyo yarakaye kandi twari twagiranye ibihe byiza bityo ndasohoka ngiye kumuha akabizu musezera arakanga mpita nkinga urugi rw’imodoka ndagenda”.

“Mu rugo ntago hari kure y’umuhanda uko nagendaga nasubizaga amaso inyuma nkabona imodoka iracyaparitse ndinda ninjira mu gipangu igiparitse aho”.

“Ubwo sinzi ninjoro ngiye kuryama ukuntu nakoze mu gasakoshi kanjye aho njya mbika indangamuntu yanjye ndayibura ndeba mu mifuka y’ikoboyi nari nambaye ndayibura ndamuhamagara ambwira ko ari we uyifite ariko ngo nzaze iwe nyifatire”.

“Nahise numva impamvu ambwira kuzajya kuyifatira iwe ko ari ukugirango amfatireyo turyamane ndamubwira nti wazayinzaniye se ukambwira aho ngusanga nkayifata arabyanga”.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko “Hari abahungu bumvako gusohokana umukobwa bivuze ko mugomba kuryamana kandi ntago abakobwa bose ari bamwe hari uwabyemera ariko hari n’utabyemera”.

Ese abakobwa bemera gusohokana n’abasore bakemera bagatanga amafaranga menshi kugirango ashimishe umukobwa kuki abakobwa batabiha agaciro?

Ese abahungu kuki bo batabibwira abakobwa mbere yo kubasohokana ko bari butahane bakaryamana?

Hari ibibazo byinshi abantu bashobora kwibaza aho bamwe mu bahungu bavuga ko mu gihe umusore yemeye gusohokana umukobwa aba akwiye kwibwiriza kuko nawe ayo mafaranga aba atayatoraguye niyo yayatoragura aba afite ibindi byo kuyakoresha ariko agahitamo kuyashora mu mukobwa akunda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *