Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yahamagariye abakorerabushake bo mu mahanga kuza kurwanya ingabo za Ukraine.
Mu nama y’abagize akanama gashinzwe umutekano w’u Burusiya, yavuze ko ashaka ko abifuza gufatanya n’ingabo zifashwa n’iki gihugu mu mirwano babyemererwa.
Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya Sergei Shoigu yavuze ko hari abakorerabushake 16,000 mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati biteguye kurwana bafasha abarwanyi bashyigikiwe n’u Burusiya.
Amerika ivuga ko abo barimo abanyasiriya bamenyereye cyane imirwano yo mu mijyi.
Ukraine nayo imaze iminsi mu bikorwa nk’ibi byo kwinjiza abashaka gufatanya n’ingabo zayo mu mirwano hamwe no guha akazi bamwe mu bacancuro b’intambara.
Moscow ifite umubano w’igihe kinini na Syria, ndetse Putin yafashije Perezida Basharar al-Assad mu ntambara y’imbere mu gihugu cye.
Putin yabwiye minisitiri w’ingabo ati: “Niba ubona hari abantu ku bushake bwabo, bitari ku mafaranga, bashaka kuza gufasha abantu muri Donbas, ubwo dukwiye kubaha ibyo bakeneye tukanabafasha kugera mu duce turimo imirwano”.
Sergei Shoigu yasabye ko intwaro za anti-tank missile systems zafatiwe mu mirwano muri Ukraine zihabwa abarwanyi bagenzura uduce tw’iburasirazuba twa Luhansk na Donetsk mu karere ka Donbas.
Putin yamusubije ati: “Ibyo mubikore rwose”.
Iriya nama y’umutekano yanyuraga kuri televiziyo yabaye mugihe ingabo z’u Burusiya zatangiye ibitero ahandi hantu hashya muri Ukraine.
Aho harimo ku ruganda rukora moteri z’indege rwarashweho i Lutsk mu majyaruguru ashyira iburengerezuba.
Ibisasu byarashwe kandi ku mujyi wa Ivano-Frankivsk, mu majyepfo ashyira iburengerazuba
Ni mugihe muri Dnipro, hagati muri Ukraine, umuntu umwe yishwe n’ibitero byahatangiye
Imirwano iri kongera umubare w’impunzi bahunga Ukraine, aho ubu bose hamwe bageze kuri miliyoni 2.5
Ikinyamakuru Wall Street Journal, kivuga ko abategetsi muri Amerika bakibwiye ko abarusiya mu minsi ishize binjije mu ngabo abarwanyi b’abacancuro bavuye muri Syria, bizeye ko ubunararibonye bwabo mu mirwano yo mu mijyi buzabafasha gufata Kyiv.
Mugihe kandi kompanyi yigenga y’umutekano yo muri Amerika irimo gushaka abacancuro bahoze ari abasirikare bajya gufasha kuvana abantu bari mu kaga ahanyuranye muri Ukraine.
Abarwanyi b’abanyamahanga b’abakorerabushake bamaze iminsi bagera muri Ukraine kurwana kuri leta ya Kyiv.
Perezida wa Ukraine mu minsi ishize yavuze ko abakorerabushake 16,000 bo mu mahanga baje kuri uwo mugambi, abo we yise “umutwe w’ingabo z’amahanga”.
BBC
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ