Ukuri ku cyari cyihishe inyuma y’ijambo ‘rutwitsi’ Perezida Kayibanda yikomyemo Abatutsi

Tariki 11 Werurwe 2022, imyaka 58 irashize Grégoire Kayibanda wahoze ari Perezida w’u Rwanda atangaje ijambo ryafashwe nk’ikimenyetso cy’umugambi wa Leta yari ayoboye, wo gutsemba Abatutsi, waje gukururuka kugeza mu 1994 ushyizwe mu bikorwa burundu.

Nibwo bwa mbere umuyobozi ku rwego nk’urwo mu Rwanda, yari avuze ijambo ‘Jenoside’.

Iyi mbwirwaruhame Kayibanda yayivugiye mu biro bye i Kigali tariki 11 Werurwe 1964, hashize amezi ane igihugu cye kigabwaho ibitero n’Inyenzi, zari ziganjemo Abatutsi bari barahunze imvururu zatangijwe n’ishyaka Parmehutu mu 1959.

Ibyo bitero byakorwaga bagamije gushyira igitutu kuri Leta ya Kayibanda ngo ibemerere gutaha no gukosora ibyatumye bahunga, aho kubumva Leta yahuka mu Batutsi b’imbere mu gihugu irabica.

Igitabo “Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’’ cyanditswe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, kigaragaza ko muri ayo mezi ane, mu Rwanda hishwe abatutsi basaga ibihumbi 35.

Muri abo bose bishwe, ibihumbi 20 baguye mu Bufundu, Bunyambiriri na Nyaruguru mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Nubwo ku rwego mpuzamahanga ubwo bwicanyi butiswe Jenoside, bamwe mu bahanga b’icyo gihe nyuma y’isesengura ry’uburyo bwakorwagamo, bemeje ko ntaho butandukaniye na Jenoside ndetse batangira kubyamagana bivuye inyuma.

Dr Bizimana agaragaza ko mu 1963, ijambo Jenoside ryakoreshejwe bwa mbere mu mateka y’u Rwanda na Denis Gilles Vuillemin, Umusuwisi wari mu Rwanda.

Yabivuze amaze kwitegereza imigendekere y’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Cyanika n’i Kaduha ku Gikongoro.

Umushakashatsi w’Umubiligi, Luc de Heusch, wari mu Rwanda muri 1963, yemeje ko umugambi wo kwica Abatutsi wari wateguwe na mbere y’uko igitero cy’Inyenzi cyo ku wa 21 Ukuboza cyo mu Bugesera kibaho.

Umuhanga w’Umwongereza, Bertrand Russel we yabyise “Ubwicanyi buteye ubwoba kandi bwateguwe nyuma ya Jenoside yakozwe n’Aba-Nazi’, abihuriraho n’Umwanditsi w’Umufaransa, Jean-Paul Sartre.

Ubu bwicanyi bwakorewe Abatutsi kandi bwamaganywe n’ibinyamakuru by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo na Radiyo Vatican.

Icyo gitutu cy’amahanga kubera ubwicanyi Leta ya Kayibanda yakoreraga Abatutsi, cyatumye tariki 11 Werurwe 1964 afata ijambo, ryasaga n’irigamije gutera ubwoba Abatutsi bahunze no kwisobanura kuri Jenoside yashinjwaga.

Perezida Kayibanda yatangiye ijambo rye agaragaza ko nta kibazo impunzi zahunze zikwiriye kugira ndetse ko bari gushaka uko zitaha mu gihe zaba zemeye ibyo zitegekwa.

Icyakora, hari aho yageze atangira kubashinja ubwigomeke n’iterabwoba, ati: “Mfite impungenge z’ubusazi bwa bamwe muri mwe aho mu mahanga, bategura ibikorwa by’iterabwoba, bagateza umutekano muke abaturage bari imbere mu gihugu bisanzuye kandi bafite demokarasi. Iyo myitwarire mibi yanyu yatumye bamwe badufata nk’abakora Jenoside”.

Leta ya Kayibanda yumvishaga Abahutu imbere mu gihugu ko Abatutsi bahunze icyo bagamije ari ugusubizaho ubwami no kubagira abacakara mu gihugu cyabo.

Muri iyo mbwirwaruhame yari igenewe impunzi, yongeye kubigarukaho, avuga ati: “Biratangaje kuko uretse kuba ingoma ya cyami yararanduwe burundu, abakomeje kuyirwanira buhumyi na bo ibyabo bizarangira nabi”.

Yakomeje agira ati: “Ubuzima bw’inzirakarengane bwarahatikiriye kubera iterabwoba ryanyu n’ibihuha byo kugenda musebya Guverinoma. Reka mbibarize, Jenoside muvuga ni iki?”

“Mwibaze iki kibazo rwose mubishyizeho umutima. Ese abatutsi basigaye imbere mu gihugu batewe ubwoba bw’ibyo muri gukora, mwibwira ko babashyigikiye? Ese ababashyigikiye bakabatera inkunga bazi ko Abahutu bazongera kwemera ko mubafata uko mwishakiye?”

Muri iri jambo rirerire, Kayibanda yagiye kurisoza agaragaza umugambi waryo, wo kuburira Abatutsi kutongera kugaragaza ubwicanyi bukorwa imbere mu gihugu cyangwa se kumurwanya.

Yavuze ko binakunze ko bafata ubutegetsi, nta Mututsi wasigara ari muzima mu Rwanda.

Ati: “Reka wenda nubwo bidashoboka, twemere ko mugarutse mugafata Kigali. Ese mujya mumenya uburemere bw’uburyo ari mwe mwaba inzirakarengane za mbere?”

“Simbitindaho namwe murabizi keretse niba mwigiza nkana. Namwe ubwanyu murabyivugira ko ‘Bizaba iherezo rusange ry’inyoko-Tutsi’”.

Dr Kimonyo Jean Paul, Impuguke muri politiki, umwanditsi akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Levy Mwanawasa Regional Centre for Democracy and Good Governance, yabwiye IGIHE ducyeaha iyi nkuru ko ijambo rya Kayibanda ryari rigamije gucecekesha abatutsi, ngo badakomeza kugaragaza ibibazo byabo.

Uyu mugabo wanditse ibitabo birimo icyiswe ‘Rwanda demain! – une longue marche vers la transformation, yagize ati “Ijambo rya Kayibanda ryari rigamije gutwerera ubu bwicanyi ababukorewe, avuga ko byose byatewe n’ibitero by’impirimbanyi z’Abatutsi. Bwari uburyo bwo gutera ubwoba Abatutsi nubwo bitari ngombwa kuko ibyabaga buri wese yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo yarabyiboneraga”.

Yakomeje agira ati: “Ni ijambo ryagaragaje imigambi ya Leta ya Kayibanda mu gukora Jenoside mu gihe Abatutsi bakwibeshya bakongera kugaba ibitero”.

“Ni ijambo ryari rigamije kumvikanisha impamvu bari gukora Jenoside yo mu 1963 ndetse n’ingengabiterezo y’ishyaka Parmehutu”.

Umwe mu bahigwaga icyo gihe, Simon Sebagabo yigeze kuvuga ko uburyo Abatutsi bicwaga byabaga biteguwe neza ndetse bamwe mu bagaragaje ubushake mu kwica Abatutsi benshi, bakagororerwa imyanya myiza mu buyobozi.

Muri icyo gihe, Abatutsi bicwaga batemwe, bajugunywe mu migezi, batawe mu byobo n’ubundi buryo butandukanye, bujya gusa neza nk’ubwakoreshejwe mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi mbwirwaruhame ya Kayibanda yabaye nk’iharurira inzira ibindi bikorwa byose by’umugambi karundura wagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *