Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yigambye ko ingabo ze zimaze guhitana iz’u Burusiya zisaga ibihumbi 23 no guhanura indege z’icyo gihugu zisaga 200 guhera muri Gashyantare uyu mwaka.
Mu mashusho yashyizwe hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Ukraine imaze kwangiza byinshi mu bikoresho by’intambara by’u Burusiya birimo n’imodoka zikomeye z’intambara.
Ntabwo yatangaje umubare w’abasirikare b’igihugu cye bamaze kugwa mu ntambara, nubwo mu kwezi gushize u Burusiya bwatangaje ko bumaze kwica abasirikare ba Ukraine basaga ibihumbi 14 mu gihe abandi ibihumbi 16 bakomeretse.
Zelensky yavuze ko “ibihumbi bindi by’abasirikare b’abarusiya bizicwa abandi bagakomereka mu minsi iri imbere”.
Mu yandi makuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko gusaba gukurirwaho ibihano igihugu cye cyafatiwe, ari imwe mu ngingo y’ibiganiro by’amahoro bakomeje kugirana na Ukraine.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Leta y’u Bushinwa, Xinhua, Lavrov yavuze ko ibyo biganiro byabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga bikomeye, ariko bigomba gukomeza kuba.
Yagize ati: “Kuri ubu, itsinda ry’u Burusiya n’irya Ukraine barimo kuganira buri munsi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ku mbanziriza masezerano ashobora kubaho”.
Yakomeje avuga ko ibiganiro byari bifite izindi ngingo zirimo kurandura imyitwarire nk’iy’aba-Nazi y’abayobozi ba Ukraine, kwemeranya ku bibazo bya politiki bihari n’izindi.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Ukraine Volodmyr Zelensky, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bigomba gushyirwamo ingufu, ariko gukuriraho u Burusiya ibihano bidakwiye kuzamo kuko byafashwe bikenewe.
Mu biganiro, ubusanzwe u Burusiya busaba Ukraine kuva ku cyifuzo cyayo cyo kwinjira mu muryango wa NATO, no kwemera byeruye ko uduce twayo twa Donetsk na Luhansk ari Repubulika zigenga, ndetse na Crimea ari iy’u Burusiya.
Zelensky aherutse kumvikana asa n’uwemeza ko Ukraine ishobora kwemera kureka kujya muri NATO.
Mykhailo Podolyak, intumwa ya Ukraine muri ibi biganiro, aherutse kuvuga ko hakiri ibintu by’ibanze batumvikanaho mu biganiro, ariko hakiri umwanya wo kumvikana.
U Burusiya bwafatiwe ibihano na Amerika n’u Burayi birimo iby’ubukungu cyane cyane aho imitungo ya bamwe mu Barusiya yafatiwe n’ibicuruzwa, bigakumirwa ku isoko ryo mu Burayi na Amerika.
U Burusiya bwafatiwe ibihano mu kotswa igitutu ngo buhagarike intambara muri Ukraine.
Ku rundi ruhande, hari abasanga bishobora gutuma u Burusiya burushaho kurakara bukaba bwafata izindi ngamba zikakaye zirimo no gukoresha intwaro zikaze.
Minisitiri Lavrov yatangaje ko abaturage barenga miliyoni imwe bamaze guhungishwa bajyanwa mu Burusiya kuva ku wa 24 Gashyantare uyu mwaka.
Uyu mubare urimo abanyamahanga ibihumbi 120 n’abanya-Ukraine bakuwe mu bice bya Donetsk na Luhansk.
Hashize amezi asaga abiri u Burusiya butangije intambara muri Ukraine.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%