Hari ibintu umuntu yihorera kubera ko nabyo ntacyo bitwaye, nta n’icyo bitanze – Perezida Kagame kuri Miss Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, bidakwiriye kubona na rimwe umuntu ahohoterwa ngo bicecekwe, atanga urugero ku bakobwa benshi bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bagiye bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabigarutseho ubwo yari mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Asoza yikije ku ngingo zirimo n’ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru bijyanye na Miss Rwanda.

Byavuzwe cyane nyuma yaho Ishimwe Dieudonné wayoboraga Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, atawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo guhohotera abakobwa.

Perezida Kagame ati: “Nabanje kubimenya bivuye muri RIB, ngo hari umuntu wafashwe wafunzwe. Njye najyaga mbona bavuga Miss Rwanda nkagira ngo ni ukurata ariko usibye ko nabyo, hari ibintu umuntu yihorera kubera ko nabyo ntacyo bitwaye, nta n’icyo bitanze”.

Perezida Kagame yavuze ko ikibi cyaje kuvamo ni abagabo babiri inyuma, bakora ibikorwa byo guhohotera abakobwa.

Ati: “Kubacuruza cyangwa se nabo ubwabo kubahohotera. Bikaba mu gihugu cyacu, bamwe bagaceceka ntihagire icyo bavugaho, abandi ntibabizi”.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yihangira umurimo akageza no ku wo guhohotera abandi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubucuruzi bw’abantu busigaye bwarafashe intera ku buryo hari n’Abanyarwanda bavanwa mu gihugu bakajyanwa mu mahanga, bamwe bagahindurwa nk’abagore.

Ati: “Ni ibintu byinshi bigenda byandikwa. Hari byinshi bimaze kugaragara ko biriho. Hari uburyo bubiri abantu bakwiriye kubirwanya, icya mbere hari amategeko. Uhohoterwa, akwiriye gutinyuka akareba aho abigeza kugira ngo atabarwe cyangwa amategeko agire uko amurenganura”.

Yavuze ko inzego zishinzwe ubutabera zikwiriye kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.

Ati: “Simbona impamvu abantu batinya kwirenganura bitabira inzego cyangwa inzego zacu baravuga bati uraregera nde?”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva uburyo habayeho sosiyete ireba uburanga bw’abakobwa, igakora nta mategeko ayigenga nta n’umuntu uyikurikirana.

Ati: “Cyabayeho gite? Ntikigira amategeko akigenga? Ntikigira abagikurikirana? Ariko umuntu yihangiye umurimo, ahuza abakobwa akabashukisha utuntu mbere y’uko abacuruza, akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha”.

“Abo bana bacu nabo bakwiriye kugira imico yo kubyanga. Nk’uko uwo wundi yamenyekanye, mu bantu cumi na bangahe bagiye bahohoterwa, havuyemo umwe aranga. Ariko ndetse yakwanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora kumuhana”.

Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa riboneka no mu kazi, ku buryo abantu bazamurwa mu ntera kuko babanje kugira icyo akora.

Ati: “Abantu bari mu gisirikare ukazamurwa mu ntera kubera ko hari abo hejuru ugomba gufata neza. Ni ibintu bibi cyane. Cyangwa se muri za minisiteri, ibyo bintu mubyirinde ni imico mibi gusa”.

Abayobozi basabwe gushaka uko iryo hohoterwa ryajya rimenyekana kuko ritari mu muco w’abantu n’abanyarwanda muri rusange.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *