Polisi ya Tanzania yishe abantu batanu bikekwa ko ari impunzi z’Abarundi basanganywe imbunda bateze imodoka ku muhanda.

Igipolisi cya Tanzania cyishe abantu batanu bikekwa ko ari impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nduta muri Komine Kibondo muri Tanzania bashinjwa ubugizi bwa nabi nyuma y’aho basanganywe imbunda bateze imodoka ku muhanda.

Ni amakuru yemejwe na ACP James Manyama, umukuru wa polisi mu ntara ya Kigoma niwe mu nama yagiranye n’abanyamakuru yabereye ku biro bya polisi ya Komine Kibondo kuri uyu wa Gatatu ushize.

ACP James Manyama yavuze ko abo bantu barashwe ku mugoroba wo kuwa Kabiri ahitwa Rusohoko mu birometero hafi 15 uvuye mu nkambi ya Nduta.

Yakomeje avuga ko abo yise abagizi ba nabi barimo baritegura kugaba igitero cy’ubwambuzi ku modoka zanyuraga muri uwo muhanda, bagize ibyago imodoka ya mbere bateze iza ari iya polisi.

Abo bantu bivugwa ko bari hagati y’imyaka 25 na 40, amazina yabo bose uko ari batanu ntaramenyekana, gusa basanganywe imbunda 2, imipanga hamwe n’amagrenade 3.

Hagati aho, polisi ikomeje iperereza kugira ngo imenye neza ko ari mpunzi zo mu nkambi cyangwa ari abavuye mu Burundi bafatanya n’Abatanzaniya gukora ubuguzi bwa nabi.

Zimwe mu mpunzi zituye mu nkambi ya Nduta mu kiganiro zahaye Ijwi ry’Amerika, dukesha iyi nkuru, zemeza ko abagizi ba nabi bahari kandi na bo ubwabo babateye ubwoba bigateza umutekano muke mu nkambi.

Leta ya Tanzaniya ikaba yasabwe gukora iperereza ryimbitse bakabona gufata abantu bakekwaho ubugizi bwa nabi mu nkambi kuko hari benshi baburirwa irengero bahorwa ubusa.

Bivugwa ko nta mwaka ushira hatabaye ubugizi bwa nabi bukoreshwamo intwaro muri komine za Kasulu, Kibondo na Kakonko ari zo zicumbikiye impunzi z’Abarundi za Nduta, Nyarugusu na Mtendeli. Hafi 12 baricwa buri mwaka. Akenshi usanga harimo Abarundi baturutse mu Burundi, impunzi n’Abatanzaniya bafatanya muri ibyo bikorwa.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *