Ku mbuga nkoiranyambaga zitandukanye, hakomeje gucicikana inkuru y’Umusaza ukomoka muri Kenya, w’imyaka 70 asigaye aba mu buvumo nyuma y’aho umuryango we wirukanwe ku gahato mu isambu yabo yari ahitwa Kaboywo i Saboti, aho bari batuye.
Kasireen Tumwa n’umuryango we birukanwe mu isambu yabo ihita ihindurwa ishyamba byatumye uyu musaza ajya kwibera mu Buvumo.
Umuryango we wimukiye i Roromwet muri Mt Elgon ariko nyuma yo kumara igihe gito, bongeye kwirukanwa hamwe n’indi miryango 18 muri 1987 na leta.
Tumwa yari yarashatse kandi yari atangiye gushinga urugo igihe uku kwirukanwa kwabaga. Umugore we yaramutaye kubera ko ikibazo cyo kwirukanwa ku butaka bwe cyamuremereye.
Yahise yimuka abona ubuvumo muri Mt Elgon yiyubakira inzu, yitaruye isi yose n’umuryango we.
Umuryango we uvuga ko wamushakishije ariko ntibamubona. Hashize imyaka myinshi abantu babaga hafi yubwo buvumo babona uyu mugabo agenda akagaruka buri munsi ariko ntibamenye aho atuye.
Abaturage bavuga ko uyu mugabo rimwe na rimwe yabasabaga ibiryo ndetse ngo amagambo yamuvugwagaho yageze ku muryango we
Umuryango we ukimara kumenya aho aherereye wagerageje kumwegera umusaba kugaruka mu rugo ariko yarabyanze. Bagerageje kumwinginga cyane ariko umusaza yanze gusubira mu rugo
Mubyara we, Francis Sakong yagize ati: “Twamenye gusa ko ari muzima nyuma y’imyaka itandatu. Twabonye amakuru tuyakuye ku bantu babaga hafi yubwo buvumo”.
“Mu mizo ya mbere, twumvaga ari ibinyoma ariko twagombaga kubikurikirana”.
Abavandimwe be bavuga ko arakara cyane akanga no kuvuga iyo bamwegereye bakamubwira ibyo gutaha.
Nk’uko mubyara wa Tumwa abitangaza, nyuma guverinoma yahaye hegitari zirindwi buri muryango wirukanwe muri gahunda ya Reina Settlement Scheme ariko Tumwa yarabuze kubera ko yabaga mu buvumo.
Tumwa yanze gusubira mu rugo ahubwo amenyesha umuryango we ko bagomba kuzamushyingura hafi y’ubu buvumo ubwo azaba yapfuye.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.