Umupasiteri wo mu itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi yishwe n’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, itariki 07 Ukwakira ahitwa Bashu, muri Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru agera ku rubuga rwa Actu7.cd aturuka ku muhuzabikorwa wa sosiyete sivile yo muri iyi teritwari, Moïse Kiputulu, barakeka ko ari abasirikare b’Igisirikare cya Congo, FARDC, bivugwa ko nyakwigendera yanze kubaha amafaranga bamusabaga.
Kiputulu ati: “Kavatsi ni umupasiteri w’Abadiventisti muri iki gice hafi ya Kavasewa”.
Akomeza agira ati: “Amakuru dukesha isoko yacu avuga ko ababikoze ari abasirikare ba FARDC bari ku irondo kandi abo bantu basabye amafaranga Kavatsi”.
Yongeyeho ko “Twamaganye cyane iyi myitwarire kandi turasaba ubutabera gukora akazi kabwo kugira ngo bibe isomo ku bandi bagizi ba nabi”.
Mu gihe igisirikare kitaratangaza uruhande rwacyo, iyi nkuru inibutsa ko imitwe yitwaje intwaro irimo ADF (Allied Democratic Force) na Mayi-Mayi na yo ikorera cyane muri Sheferi ya Bashu.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.