Amakuru Mashya: Kiyovu Sport yaguze kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes

Ikipe ya Kiyovu Sport yamaze kwemeranya amasezerano y’umwaka umwe na Kapiteni w’ikipe y’igihugu cya Uganda Cranes witwa Emmanuel Okwi.

Kiyovu Sport nyuma yo gutegera Emmanuel Okwi akava muri Uganda aje kumvikana nayo , byarangiye yemeye gusinya amasezerano y’umwaka umwe nubwo yari arimo asaba amafaranga menshi muri iyi kipe.

Amakuru Kigali Updates ikesha bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sport nuko Emmanuel Okwi yamaze kwemera gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports.

Biteganyijwe ko uyu rutahizamu yerekanwa ku mugaragaro nyuma y’umukino Kiyovu Sports ikina na APR FC kuri uyu wa gatanu na APR FC.

Emmanuel Okwi yemeye gusinyira Kiyovu Sport nyuma yaho amakipe arimo AS Kigali na Rayon Sports zimuvugishije ariko ikibazo kikaba amafaranga.

Emmanuel Arnold Okwi w’imyaka 28 ni kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes , akaba yaramenyekanye ubwo yakiniraga Simba SC yo muri Tanzania, akaba yakinaga mu ikipe ya Al Itihad yo mu misiri.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *