Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe abantu bane bakekwaho gukwirakwiza udupfunyika urumogi mu bihe bitandukanye.
Abafashwe barimo umugabo ufite imyaka 42 n’umukobwa w’imyaka 18, bombi bafatanywe udupfunyika 1000 tw’urumogi bafatirwa mu Mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero.
Undi mugabo w’imyaka 41 yafatiwe mu Mudugudu wa Cyanika, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero afatanwa udupfunyika 387 tw’urumogi mu gihe mugenzi we w’imyaka 24 yafatiwe mu Mudugudu wa Gihanga, Akagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero afite udupfunyika 301.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’lburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bose bafashwe ku bufatanye n’abaturage aho batanze amakuru bavuga ko bacuruza ibintu bitemewe.
Ati: “Polisi yakiriye amakuru avuga ko hari abantu bacuruza ibiyobyabwenge by’urumogi, nibwo ku wa Kane tariki ya 28 Mata, hafashwe umwe ukekwaho gukura urumogi mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse afatanwa n’umukobwa we yari yahaye udupfunyika 1000 tw’urumogi dupakiye mu kabido bari bakase hejuru, amutuma kurukwirakwiza mu bakiriya be bo mu Mudugudu wa Kabarora”.
SP Karekezi yakomeje agira ati: “Uyu mukobwa ni we watubwiye ko se ari we wamuhaye urumogi ngo arushyire abakiliya, bityo ahita ajya kwereka abapolisi iwabo, se barahamusanga, yemera ko yakoresheje umwana we kuko ari we yabonaga abantu badashobora gukekaho ubwo bucuruzi”.
SP Karekezi ashimira uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse bagatanga amakuru ku cyahungabanya umutekano ababigiramo uruhare bagafatwa.
Abafashwe bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.
Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Uhamijwe icyaha cyo kurukoresha no kurukwirakwiza ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%