Rayon Sports yatumye abakunzi bayo bashya ubwoba bwinshi nyuma yo kunganya na Gorilla FC

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe kubona intsinzi mu mukino wa kabiri wikurikiranya, aho yahuye na Gorilla FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama, zinganya igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium. 

Muri uyu mukino watangiye ukereweho iminota isaga 25 kubera ko abasifuzi batinze kugera ku kibuga, Rayon Sports yabanje gushyira igitutu kuri Gorilla FC yari ihagaze neza mu bwugarizi. 

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports idateye mu izamu kuko uburyo yagerageje burimo ishoti rya Charles Bbaale, bwanyuze ku ruhande. 

Ku rundi ruhande, Gorilla FC yabonye uburyo bune mu minota 45 ibanza, burimo ubwa Habimana Yves wateye ishoti ryafashwe na Hategekimana Bonheur n’ubwa Iradukunda Siméon wateye umupira wanyuze ku ruhande rw’izamu. 

Ubundi ni umupira w’umutwe watewe na Bobo Camara unyura ku ruhande, mu gihe Sibomana Abouba yateye umupira ukomeye wari uteretse, ukurwamo na Hategekimana Bonheur n’ikirenge. 

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi, Gatera Moussa utoza Gorilla FC ashyiramo Uwimana Emmanuel, Johnson Adeshola Adeaga na Samba Cédric. 

Ku ruhande rwa Rayon Sports, hagiyemo Mucyo Didier Junior, Bugingo Hakim, Rwatubyaye Abdul, Kanamugire Roger na Ifunga Ifasso. 

Gikundiro yashoboraga gufungura amazamu ubwo Charles Bbaale yatwaraga umupira ab’inyuma ba Gorilla FC, yinjiye mu rubuga rw’amahina awutera ku nshundura ntoya. 

Uyu rutahizamu w’Umunya-Uganda wakinaga umukino wa mbere muri Rayon Sports, yateye kandi ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu wa Gorilla FC. 

Muri iyi minota yasatiraga 60, umukino wari wamaze gushyuha. Nshimiyimana Tharcisse yateye ishoti rikomeye ku mupira uteretse, rikurwamo na Hategekimana Bonheur abanje kuryama. 

Nyuma y’iminota itatu, Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yashyizemo Iraguha Hadji na Musa Esenu basimbuye Charles Bbaale na Aruna Moussa Madjaliwa mbere y’uko Nsabimana Aimable asimbura Mitima Isaac. 

Byasabye gutegereza umunota wa 76, Rayon Sports ifungura amazamu ku gitego cyitsinzwe n’Umunyezamu Matumele Mozombo wakinnye nabi umupira yari ahawe na mugenzi we. 

Ibyishimo by’Aba-Rayons ntibyarambye kuko nyuma y’iminota ine, Ndekwe Félix yagushije rutahizamu wa Gorilla FC mu rubuga rw’amahina, Johnson Adeaga Adeshola yishyura kuri penaliti. 

Nshimiyimana Tharcisse yashoboraga gutsinda ikindi gitego cya Gorilla FC ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, rikurwamo na Hategekimana Bonheur washyize umupira muri koruneri. 

Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yahushije uburyo bubiri bwiza burimo umupira Musa Esenu yahawe na Iraguha Hadji, awuteresha umutwe ujya ku ruhande rw’izamu. 

Uyu mukino wabaye uwa kabiri wikurikiranya Rayon Sports inganyije kuko yaherukaga gukina na Vital’O FC mu mukino warangiye ari ibitego 2-2 ku Cyumweru. 

Gikundiro izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Kanama 2023, ikina na Kenya Police FC kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe kuri uwo munsi, Gorilla FC izaba iri mu Burundi aho yatumiwe na Olympic Star. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *