Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yahisemo gukomeza inzira y’intambara nyuma y’intwaro yazanye yakanze M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu muvugizi wayo, Patrick Muyaya,  yatangaje ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo bwafashe icyemezo cyo gukomeza intambara na M23 irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kuko ibiganiro amahanga asaba ko bikomeza nta musaruro bitanga, ahubwo imirwano yiyongera. 

Patrick Muyaya, yatangaje aya magambo ubwo yari mu kiganiro na Radio Okapi. 

Muri iki kiganiro, Muyaya yatangaje ariya magambo mu gihe ihuriro ry’ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacancuro zikomeje guhanganira na M23 muri teritwari ya Masisi.  

Uyu munyapolitiki usanzwe avugira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi yagaragaje ko yinubira kuba amahanga akomeje gusaba ko ibiganiro by’amahoro bya Luanda bikomeza, ariko bikaba bitagira icyo bikemura kuko bitabuza intambara gukomeza. 

Yasobanuye ko Leta ya kiriya gihugu yatangiye “urugendo rwihutirwa” rwo gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 25 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ngo bazabikora ku bufatanye n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC). 

Muyaya yagize ati “Hari ibikorwa biri gutegurwa by’ingabo zacu n’iza SADC. Mu bisubizo biteganywa harimo ibya gisirikare dushyize imbere, ni na cyo dushaka kizadusaba ikiguzi cy’abantu.” 

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishinja iy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, gusa rwo rwabihakanye kenshi, rusobanura ko rudashobora kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo, bishingiye ku miyoborere mibi yaranze iki gihugu.  

Ni mu gihe kandi abahagarariye guverinoma z’ibi bihugu bateganyaga guhurira i Luanda muri Mata 2024, ariko ntabwo bahuye. 

Muyaya yatangaje ko ntacyo ibiganiro byabo byakemura mu gihe avuga ko ingabo z’u Rwanda zikiri ku butaka bwa Congo.  

Guhura kw’abahagarariye izi guverinoma zitemeranya kuri ibi birego, byari byarateganyijwe ko kuzakurikirwa no guhura kwa Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi n’umuhuza João Lourenço wa Angola, ariko ntibyaba. 

Mu yandi makuru, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakiriye drones nshya zo mu bwoko bwa CH-4 zisimbura izo cyari cyaraguze mu mwaka ushize zigahanurwa na M23. 

Drones eshatu ni zo FARDC yakiriye, ndetse mu mezi make ari imbere izakira izindi nka zo, nk’uko Africa Intelligence ibivuga. 

Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere izi ndege zitagira abaderevu zigomba koherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahakomeje kubera intambara hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. 

Si ubwa mbere izi drones zikorerwa mu Bushinwa zikoreshwa muri iriya ntambara imaze imyaka hafi ibiri n’igice isakiranya impande zombi. 

Mu mpera z’umwaka ushize FARDC yakiriye drones eshatu za CH-4, izifashisha mu gihe cy’amezi atatu mbere y’uko ziva mu nzira. M23 yemeje ko yahanuye ebyiri muri zo, mu gihe iya gatatu yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. 

Amakuru avuga ko usibye izi drones, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inakomeje ibiganiro na kimwe mu bigo byo muri Afurika y’Epfo yifuza ko cyayigurisha izindi drones z’intambara ndetse n’imodoka z’ibifaru. 

Ni ’deal’ amakuru avuga ko Kinshasa yifuza gushoramo abarirwa muri $ miliyoni 500 (Frw miliyari 649). 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *