Yaje i Kigali aje gushaka ingurube n’imashini idoda none ubu yigaruriye imitima y’AbanyaRwanda

Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dore imbogo, avuga ko yageze i Kigali avuye i Nyamasheke aje gushaka ibintu n’abantu batandukanye. 

Uyu mukobwa yamamaye cyane mu mwaka wa 2022 ubwo yagaragaraga cyane ku mbuga nkoranyambaga aririmba indirimbo ‘Dore imbogo, dore imvubu uhhhh uhhh’ 

Kimwe mu biganiro Dorimbogo yatanze muri icyo gihe, yavuze ko ngo yaje azanwe no kuba ashaka kuzamura impano ye yo kuririmba, ariko kubera ibibazo by’ubukene, yagombaga kwiyambaza bene wabo n’abo bafitanye amasano ya hafi kugira ngo bamufashe. 

Yakomeje avuga ko ibi byatumye ahita atekereza kuri Bamporiki Edouard, umunyamakuru Uwera Jean Maurice na nyakwigendera Jaypolly. 

Yagize ati “Njyewe ubundi niyumvishemo impano yo kuririmba kuva kera, noneho kubera ko iwacu mu cyaro akazi ari akibura, umuntu atanakibona aho yakora ikiraka ngo akorere n’igihumbi, niko gufata umwanzuro wo kuza I Kigali ngo nshake bene wacu maze mbatekerereze iby’impano yanjye ubundi ndebe niba bamfasha, bakankorera ubuvugizi cyane ko ari abantu bakomeye, abayobozi abandi bakaba abanyamakuru, maze bakamfasha cyangwa se bakambwira ko bitakunda”. 

Ubwo umunyamakuru yari abajije Dorimbogo abo bene wabo abo aribo, Vava yasubije avuga ko abo bene wabo ari Hon. Bamporiki, umunyamakuru wo kuri RBA Uwera Jean Maurice ndetse n’umuvandimwe we nyakwigendera Jaypolly. 

Yagize ati “Uriya Maurice, papa we ni mubyara wa mama wanjye. Ni umuhungu w’umusaza ubereye nyirarume mama wanjye, uwo musaza yitwa SUBU Dawidi, naho Bamporiki ni umuhungu wa mubyara we ariko ni nko kwa mukase”. 

Dorimbogo yakomeje avuga ko ubwo yazaga kureba Bamporiki ngo amufashe yageze I Kigali agasanga ari mu bibazo, kuburyo batanamwemereye kwinjira iwe mu rugo, bikaza kurangira hari umubyeyi umufashije aramwakira anamuha akazi ko kuba ari mu rugo gukora amasuku muri urwo rugo ndetse akajya no gucyura abana ku ishuri. 

Yavuze ko ubwo yari amaze kubona ko impano yo kuririmba itari kubona inzira yo gucamo, yatangaje ko agiye gutangira kubika amafaranga muyo akorera mu kazi ko mu rugo, azaguremo ingurube ndetse n’imashini yo kudoda ubundi yisubirire iwabo i Nyamasheke, cyane ko yari amaze kubona ko uwamwakiriye nka nyirabuja ari kugenda amurya amafaranga yabonaga mu biganiro yahabwaga avuye mubari bamukunze bagashaka kumufasha.  

Muri ako kazi ko mu rugo, uwari umukoresha we Lailla yaje kumubera ‘manager’ mu buryo butaziguye, aho Vava yavuze ko ari we wakiraga amafaranga yose amugenewe ubundi akaza kumugenera, byatumye ababara cyane akisubirira iwabo. 

Dorimbogo icyo gihe yavuze ko intandaro yaturutse ku kuba baramufashe aka video kamamaza ikigo cyigisha gutwara ibinyabiziga ntibamwishyure, Lailla akarakara cyane kubwo kuba Vava bamukoresheje ku buntu, yashaka kwishyuza Vava akamubwira ko ntacyo bitwaye kuko bari bamwemereye kumwigisha gutwara ku buntu. 

Uyu mukobwa wakunze kumvikana avuga ko afite ibintu byinshi yakora mu cyaro birimo korora ingurube ndetse no kudoda, yemerewe inkunga nyinshi cyane zo kumuteza imbere, kuko mu bamuhaye amafaranga yo kugura imashini idoda n’ingurube harimwo na Bruce Melodie, ndetse yaje no kumvikana avuga ko umuhanzikazi Butera Knowless yamuhamagaye kugira ngo bavugane amufashe. 

Nubwo mbere hose yari yaragize ibanga umubano we na Lailla, kuwa 13 Kanama 2023, Vava yatangaje ko atandukanye byeruye na Lailla nka manager kubera ko yamwimaga agaciro akanamusahura amafaranga yabaga yahawe ngo amufashe. Icyo gihe yavuze ko nubwo Lailla yabaga ari manager we ariko ntiyasibaga kumukoresha akazi ko murugo. 

Yagize ati “Iyo itangazamakuru ryabaga ryaje nibwo narekaga akazi ko mu rugo, Laila namusabye ko yashaka undi mukozi byibura kugira ngo nanjye nshake umwanya wo kujya nsubiramo indirimbo mbere yo kuyikora arabyanga, ahubwo azana murumuna we ari nawe ntandaro yo kuba ngiye”. 

Muri iyo minsi nibwo Vava yatangiye kujya avugwaho amakuru atandukanye, ari naho yaje kubona undi manager nyuma gato hakagaragara umukobwa waje avuga ko ari umuturanyi wo kwa Lailla, ashinja Vava ko yibaga ibiryo byo mu rugo akabijyana hanze yarwo. 

Nyuma yo kubona undi manager, Vava yakoze shene ya YouTube yitwa ‘DORE IMBOGO’ ari naho yatangiye kunyuza indirimbo ze, ndetse atangira no gukora ibiganiro bitandukanye kuburyo yatangiye kwamamara cyane birenze, kugeza ubu akaba ari umusitari mu bandi bose. 

Muri iyi minsi nk’umuhanzi, Vava aravugwaho cyane ndetse na we akanagaragariza abanyaRwanda bamumukunda imishinga afite y’indirimbo, aho mu ndirimbo zose yakoze zagiye zigaragaza imibare myiza y’abazirebye ku buryo umuntu atavuga ko atabaye umuhanzi mwiza urebeye ku bihangano yakoze. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *