RGB yaburijemo umugambi wa ba Bishop batandatu bashakaga kwirukana Apôtre Gitwaza muri Zion Temple bafatanyije gushinga

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwaburijemo icyifuzo cya ba Bishop batandatu baherukaga kweguza Apôtre Dr Gitwaza Paul ku buyobozi bw’itorero rya Zion Temple.

Ba Bishop: Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu baherukaga kweguza Apôtre Gitwaza bamushinja imiyoborere mibi no gushaka kugira umuryango Auntenthic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center uwe.

Bari bamwandikiye bamubwira bati: “Mwe nk’umuvugizi mukuru [w’umuryango] mwirengagije nkana abo mwawushinganye mushaka kuwuhindura uwanyu bwite, mugafata ibyemezo muhonyora amategeko y’umuryango ndetse n’ay’igihugu”.

Apôtle Dr Gitwaza yari yabwiwe ko nk’umuvugizi mukuru wa Zion Temple yaranzwe n’”ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye y’umuryango no kugurisha indi”.

Bakomeje bavuga ko imwe mitungo yayinyerezaga akayikoresha mu nyungu ze bwite ku buryo hari n’iyo yimuriye mu mahanga yirengagije amategeko shingiro y’umuryango, yemwe nta n’umwe mu bo bawushinganye agishije inama.

Aba kandi bamushinjaga kugira Zion Temple nk’akarima ke kugeza aranzwe n’imyitwarire mibi idakwiye kuranga umukozi w’Imana yo “kwikiza abo batavuga rumwe” mu rwego rwo kwegukana burundu imitungo y’uriya muryango.

Bavugaga ko Gitwaza amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo, bamubwira ko akuwe ku buyobozi bw’iri torero ku mpamvu zirimo ubwibone no kubiba amacakubiri muri Zion Temple.

RGB, Umukuru w’Igihugu, Minisitiri w’Intebe n’izindi nzego bari mu bari bamenyeshejwe kiriya cyemezo.

RGB mu ibaruwa yabandikiye ku wa 18 Gashyantare 2022 igashyirwaho umukono na Dr Usta Kayitesi uyiyobora, yababwiye ko icyemezo bafashe “nta shingiro gifite” kuko batari mu Nteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.

RGB yasabye inzego zitandukanye zagenewe kopi y’iyo baruwa gukomeza gukurikirana ko nta kintu gihugungabanya umutekano w’abakirisitu ba Zion Temple bariya ba Bishop bashobora guteza.

Yakomeje ibwira bariya bavugabutumwa iti: “Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n’abakirisito ba Authentic Word Ministries – Zion Temple Celebration Centre”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *