Perezida Kagame yahishuye uko Habyarimana Juvénal yamwohereje umugore w’uwari minisitiri w’imari ngo amwice?

Muri Gashyantare, 1992, Paul Kagame wahoze ari Umugaba w’Ingabo za RPA-Inkotanyi, yari afite akazi kenshi kagendanye no kugenzura uko intambara imeze no gutegura urugamba rwagombaga kuba ahantu runaka nyuma y’ahandi rurangiye.

Ni ngombwa kumenya ko intambara iba igizwe n’urugamba rurwanywe henshi, byose bigakorwa hagamijwe gutsinda intambara.

Niyo mpamvu umwanditsi w’Umunyamerika witwaga Horace Jackson Brown Jr. (Yavutse taliki 14, Werurwe, 1940 – 30, Ugushyingo, 2021) yigeze kwandika ati: ‘Hari igihe biba ngombwa ko abasirikare batakaza urugamba bagamije kuzatsinda intambara.’

Tugarutse ku byabaye kuri Paul Kagame akiyoboye urugamba, yigeze guha ikiganiro umunyamakuru ukomoka muri Uganda witwaga Sam Mukalazi amubwira ibyamubayeho mu kazi ke ko kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Icyo gihe bari bahuriye i Muvumba. Hari mu mwaka wa 1992, intambara yo kubohora u Rwanda igeze mu mwaka wayo wa kabiri kuko yatangiye taliki 01, Ukwakira, 1990 itangirira mu mupaka w’u Rwanda na Uganda uri ahitwa Kagitumba. Ubu ni mu Karere ka Nyagatare.

Muri uwo mwaka (1992) intambara yacaga ibintu, inkotanyi zihanganye n’ingabo za Habyarimana Juvénal zitwaga Inzirabwoba, zari zifite indege z’intambara, ibifaro kandi zizi igihugu kurusha abo zari zihanganye nabo.

Inkotanyi zo zari ziyizeye ubwazo zizi icyazizinduye kandi nta gusubira inyuma.

Ubwo cya kiganiro Perezida Kagame yahaga Mukalazi cyari kirimbanyije, yamutekerereje uko abasirikare b’Inkotanyi bigeze gutakaza icyizere n’umurava ku rugamba ubwo bumvaga ko Umugaba wabo mukuru n’abo bari bafatanyije baguye ku rugamba.

Gupfusha abasirikare bakuru nka bariya byaciye benshi intege cyane cyane ko ari bwo intambara yari igitangira.

Kubera ko Perezida Kagame icyo gihe yari ari muri Amerika mu masomo, byabaye ngombwa ko afata indege agaruka mu Rwanda ariko mu buryo butari bworoshye.

Yari azanywe no gusimbura Fred Rwigema mu buyobozi bw’ingabo z’Inkotanyi kuko yari amaze kugwa ku rugamba.

Perezida Kagame (icyo gihe yari umugaba w’ingabo z’Inkotanyi) yabwiye Mukalazi ko yaje afite intego yo gusubiza ibintu ku murongo, abasirikare bagasubirana umurava wo ku rugamba.

Yabigezeho koko kuko nyuma y’uko afashe ubuyobozi bwazo zatangiye kwigarurira ahantu henshi binyuze mu bitero bigabye neza Inkotanyi zagabaga ku ngabo za Habyarimana aho zabaga zikambitse.

Kagame yatumye ingabo z’Inkotanyi zifata igice cyaturutse ku gace bise sentimetero kugeza mu Ruhengeri.

Paul Kagame yabwiye Sam Mukalazi ati: “Twafashe ahantu umwanzi adashobora gutekereza gukandagira”.

Kagame yabwiye uriya munyamakuru ko urugamba barwanye rukabagora ariko bakarutsinda ari urwo mu gitero bagabye i Butaro mu mwaka wa 1992.

Ni urugamba rwatangiye taliki 23 Mutarama, rurangira nyuma y’iminsi icumi.

Kagame yabwiye uriya munyamakuru ati: “Twabarashe tubasanze Nyamucucu, Kitenge na Butaro. Ibirindiro byabo birindwi twarabyigaruriye”.

Yamubwiye ko uko batsindaga urugamba ni uko biyongeragamo imbaraga.

N’ubwo intsinzi y’urugamba rumwe yaryohaga igasunikira abarwanyi kwinjira mu rundi, ku rundi ruhande, hari umugambi abo kwa Habyarimana Juvénal bateguraga!

Ni umugambi wari mubi cyane kuri Paul Kagame wari umugaba w’ingabo z’Inkotanyi.

Ni ngombwa kuzirikana ko muri uriya mwaka impande zombi zari zihuze.

Mu gihe abasirikare ba Leta bari ku rugamba bahanganye n’Inkotanyi zari zirimo zibotsa igitutu, abanyapolitiki b’u Rwanda bari barimo baganira n’abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi mu mishyikirano yaberaga Arusha muri Tanzania.

Perezida Habyarimana yari ari i Arusha muri Tanzania afite imigambi ibiri.

Ku ruhande rumwe yari arimo akurikirana bya nyirarureshwa uko Politiki yagendaga, ariko ku rundi ruhande ari gutegura umuntu azatuma kuri Paul Kagame ngo amuhitane.

Abari bashinzwe icengezamatwara muri Leta ya Habyarimana bari baramaze kubika Paul Kagame inshuro nyinshi.

Bamubikaga ko yaguye ku rugamba.

Abari bashinzwe kurinda Paul Kagame aho yari i Muvumba baje gufata umugore witwa Eugenia Kayitesi wabemereye ko yari yoherejwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ngo amuroge.

Perezida Kagame yabwiye Sam Mukalazi ati: “Twafashe umugore wari wohereje na Guverioma y’i Kigali ngo anyice birangire. Ariko niyo nari gupfa urugamba rwagombaga gukomeza”.

Kayitesi uriya yari umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’imari muri kiriya gihe.

Muri uriya mugambi we, Eugenia Kayitesi yatawe muri yombi rwagati mu mwaka wa 1991 akomeza gufungwa kugeza ubwo Kagame yagiranaga ikiganiro n’uriya munyamakuru.

Ubwo yabazwaga, Eugenia Kayitesi yabwiye abamufashe ko yari yaje abifashijwemo n’ab’i Kampala kwa Perezida Museveni bakoranye n’ubutegetsi bw’u Rwanda rwa kiriya gihe.

Yari afite isezerano ry’uko nagera ku ntego yo kwica Perezida Kagame bazamuha inzu nini azaturamo i Brussels mu Bubiligi.

Muri iki gihe Bwana Jean Pierre Claver Kanyarushoki niwe wari Ambasaderi w’u Rwanda i Kampala kandi niwe wari ushinzwe gukurikirana uko ibiganiro hagati y’impande zombi byagendera.

Kubwira ingabo ze ko Paul Kagame yapfuye, bwari uburyo bwo kuzongerera imbagara mu ntambara zatakazaga umunsi ku wundi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *