Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abasore bane bakekwaho ibyaha bakoraga bifashishije ubushukanyi ku mbuga nkoranyambaga, bakibasira abakobwa babashukishije gukorana akazi, maze bakabasambanya ndetse bakabiba amafaranga.
Ni ibyaha bakoraga bifashishije imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko urwitwa ‘Tinder’ rwifashishwa n’abashaka guhura n’abakunzi.
Abatawe muri yombi bakurikiranyweho gushukisha abakobwa urukundo, aho bakoresha amayeri yo kumara igihe kinini bavugana babashakaho amakuru yose, bakabigaho bihagije maze amakuru babonye bakazayifashisha mu kubambura.
Abakurikiranywe barimo uw’imyaka 21, 29 n’ufite 26. Aba basore kandi bibasiraga urubyiruko rugenzi rwabo cyane ko ari rwo rukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga.
RIB yatangaje ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara idakira ku bushake, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’ubufatanyacyaha ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ibirego by’abantu b’igitsinagore umunani kandi bikozwe mu buryo bumwe byakiriwe hagati ya tariki 10 Ugushyingo 2021 n’iya 1 Ukuboza 2021 ari byo byatumye batangira iperereza.
Yakomeje ati: “Aba basore bavuganaga n’abakobwa igihe kirekire bashaka amakuru arambuye kuri wa muntu, bakamwiga bakamenya aho atuye, yabasaba amafoto yabo bakamuha atari yo”.
“Nyuma bakagera ubwo bemeranya kuzahura ngo basangire noneho bakamusaba kumusanga aho atuye kugira ngo bazamutere ubwoba bamubwira ko aho atuye bahazi navuga ibyo bamukoreye bazamwica”.
Yavuze ko mu bambuwe harimo n’abanyeshuri bashyizwe mu modoka bakuwe kuri Kaminuza bigaho bagera mu nzira bakabambura.
Dr Murangira yongeye kuburira abakora ibyaha ko batazabura gukurikiranwa kuko ubushobozi buhari.
Ati: “Ubushobozi turabufite, ubufatanye n’abaturage burahari, ntaho bazacikira ubutabera, icyo tubasaba ni ukubivamo bakajya mu kandi kazi”.
Yasabye abakodesha imodoka gufata ifoto y’umuntu bayihaye ndetse n’ibyangombwa bye bakabifotora.
Yanabwiye abantu kubaruza nomero za sim card batunze no gusibisha izibanditseho atari izabo kuko ari bumwe mu buryo aba basore bakoreshaga.
Umwe muri bo aganira n’itangazamakuru yahakanye ibyo akurikiranyweho, yemeza ko nta muntu yigeze asambanya ngo n’ubimushinja babanje kubyumvikana.
Ati: “Njyewe aho mpagaze hano nta cyaha nishinja nta n’icyo nicyekaho, kuko uwo mukobwa ntabwo avuga ko yibwe cyangwa ngo agirirwe nabi, ahubwo avuga ko twari tugiye kumurangira isoko ry’insenda. Njye yanyise Umunya-Nigeria kandi ndi Umunyarwanda, ubwo inzego z’ubutabera zatohoza ukuri ku byo navuze”.
Umwe mu bakorewe ibyaha yagize ati: “Njyewe bamaze kunsambanya nabasabye kujya kwihagarika, twari turi Kicukiro, ahantu bari baparitse imodoka ntabwo nari kubasha kubona uko nakwicara, ndabasaba njya inyuma y’imodoka, mpita mfata purake zayo mu mutwe ndaceceka mbereka ko ntacyabaye, ndagaruka nicara mu modoka”.
RIB yatangaje ko hari gukorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Yongeye kuburira abantu muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda no kugira amakenga ku bantu bahurira ku mbuga nkoranyambaga.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/45bUPa2_zPs
https://youtu.be/WfbqIQHaa8c
https://youtu.be/5hCBIj43gRE
https://youtu.be/2XX5Aa1v59o
https://youtu.be/IF0iRpc-ltw
https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com