Hamenyekanye umukoro uremereye cyane watumye Gasana Alfred ashingwa kuyobora Minisitiri y’Umutekano yasubijwe ubuzima

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, yatangaje ko ubufatanye n’izindi nzego no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano ari bimwe mu bimuraje ishinga azibandaho mu nshingano ‘ziremereye’ aherutse guhabwa.

Minisitiri Gasana yahawe izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu, ku wa 10 Ukuboza uyu mwaka asimbuye General Patrick Nyamvumba wayiyoboye mu gihe cy’amezi atanu kugera muri Mata 2020.

Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu (Mininter) yari yakuweho mu 2016, inshingano zayo zijyanwa muri Minisiteri y’Ubutabera ariko yongera kugaruka mu 2019.

Igihe cyose habaga hatariho Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, nyinshi mu nshingano zayo zabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Ni ukuvuga ko ibigo bya Polisi y’Igihugu n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa byabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutabera ariko kuri ubu zasubiye muy’umutekano.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri Gasana na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.

Hari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bari bafite mu nshingano zabo ibijyanye n’umutekano, bivuze ko bazahita bimukira muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko nk’uko bari basanzwe bakora izi nshingano ari nako bazakomeza gufatanya na Minisitiri Gasana kugira ngo yuzuze inshingano.

Yagize ati: “Inshingano zacu zifite ahantu henshi zihurira ni yo mpamvu tuzakomeza gufatanya, kandi na minisitiri mushya w’umutekano turamwizeza kuzakomeza ubufatanye”.

Minisitiri Gasana yavuze ko mu bintu bine iyi minisiteri izashyira mu bikorwa ari ukureba politiki ifasha mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo, ubuhuzabikorwa harebwa niba ibigo biyishamikiyeho bifite ubushobozi n’ibyangombwa bihagije.

Ikindi avuga ko azibandaho ni ubukangurambaga aho buri Munyarwanda azashishikarizwa kumva uruhare rwe mu mutekano w’igihugu no gukora ubuvugizi.

Yakomeje agira ati: “By’umwihariko muri iki gihe hari byinshi bishobora gukoma mu nkokora umutekano kuko burya umutekano iyo uwusesenguye neza uwusanga mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ibindi”.

Minisitiri Gasana avuga kandi ko muri ibi bihe ibibangamiye umutekano imbere mu gihugu harimo n’icyorezo cya Covid-19 ari nayo mpamvu azafatanya n’izindi nzego mu kuyihashya.

Ati: “Minisiteri rero muri bwa bufatanye n’izindi nzego izatanga umusanzu wayo muri urwo rugamba rwo guhangana na Covid-19, kurwanya ibindi byose bishobora kubangamira abaturage”.

Umukoro ku byaha bikoreshejwe ikoranabuhanga

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko muri ibi bihe ibihungabanya umutekano w’abaturage n’igihugu muri rusange bisigaye bikorwa mu buryo bwinshi harimo n’ibikoreshwa ikoranabuhanga.

Ati: “Uko igihugu kigenda gitera imbere, ibyaha nabyo bigenda bihindura isura. Ni ibintu bisaba ko buri gihe umuntu yihugura uko bimeze kugira ngo nawe abashe guhangana nabyo”.

Yakomeje agira ati: “Nizeye ko politiki zizakomeza gushyirwaho ari izisesengura zikareba aho igihugu kigeze mu byaha bigenda bikorwa harebwa uko babikumira”.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, afite uburambe mu bijyanye n’umutekano na politiki muri rusange dore ko yigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko kugeza mu 2011, aho yari Umudepite ukuriye Komisiyo ya Politiki.

Ubu yari akuriye Ishami rishinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *