Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) akurikiranyweho gukubita umunyeshuri inshyi akamukomeretsa amuziza ko yibye amafaranga y’u Rwanda 200.
Uyu Animateur watawe muri yombi asanzwe akora mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyo mu Murenge wa Busasamana mu Karere Nyanza cyitwa Collège Maranatha.
Akurikiranyweho gukubita umwana inshyi mu matwi bikamuviramo kujya avamo amaraso n’amashyira.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yabwiye IGIHE ducyesha aya makuru ko amakuru y’ibanze atururuka mu iperereza agaragaza ko nyuma y’uko uwo munyeshuri akubiswe na Animateur byamuteye uburwayi.
Ati: “Amakuru y’ibanze atururuka mu iperereza ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko uyu munyeshuri amaze gukubitwa hashize iminsi itatu yagiye kureba umuforomo ushinzwe kuvura abanyeshuri abonye atamushoboye ahita ajya kumuvuza mu rindi vuriro bisa naho byoroha”.
“Nyuma hashize icyumweru n’iminsi mike harongeye haza amaraso n’amashyira”.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwabonye uwo mwana akomeje kuremba buhitamo kubimeyesha izindi nzego zirimo na RIB.
Ati: “Uko ikibazo cy’uburwayi cyakomeje kuba ukundi byamenyeshejwe ubuyobozi bw’ikigo nabwo bufata icyemezo cyo kubimenyesha inzego zibishinzwe ngo zikurikirane mu buryo bwisumbuyeho n’ubugenzacyaha nabwo butangira iperereza”.
Dr Murangira yavuze ko uwo Animateur yiyemera ko yakubise urushyi uwo munyeshuri ariko ngo byaramugwiririye kuko hari amafaranga y’u Rwanda 200 yari yabuze bikekwa ko ariwe wayatwaye.
Uwo Animateur yatawe muri yombi ku wa 16 Werurwe 2022. Mu gihe iperereza rigikomeje afungiye kuri Sitatiyo ya RIB ya Busasamana.
Dr Murangira ati: “RIB irasaba ababyeyi n’abarezi n’undi wese ufite inshingano zo kurera umwana, ko guha umwana ibihano biremereye bihanwa n’amategeko”.
“Rwose abarezi nibitwararike, ibihano bibuza umwana uburenganzira bwe, cyangwa bimubabaza umubiri ntibyemewe”.
Mu ngingo ya 28 y’itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 hagaragza ko umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 200 Frw ariko atarenze ibihumbi 300.000 Frw.
Iyo biviriyemo umwana ubumuga igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ