Uwamaze imyaka 15 ari umurinzi wihariye wa Perezida Habyarimana yahishuye Ibyabereye i Dar es Salaam mbere y’ihanurwa ry’indege ye.

Inkuru zose zivuga ku minota ya nyuma ya ‘Falcon 50’ ya Juvénal Habyarimana n’abari bayirimo, zitangirira mu nama i Dar es Salaam ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 6 Mata 1994, zikongera gusimbukira i Kanombe ku mugoroba wo kuri iyo tariki ubwo indege yaraswaga, abari bayirimo bose bagapfa.

Amaperereza yarakozwe, inkiko zabyinjiyemo, ubushakashatsi bwarakozwe ariko ibimenyetso by’uburyo yahanuwemo byakomeje kuzamo igihu.

Icyakora, hari amakuru tutabwirwa neza, y’uko byagenze hagati yo gusoza inama yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha no guhanurwa kw’indege.

Hari abavuga ko Habyarimana yabanje kugirwa inama yo kurara akabyanga, abavuga ko abapilote banze kwatsa indege akabotsa igitutu n’ibindi.

Nta wasobanura neza iby’uru rujijo kurusha Rtd Caporal Senkeri Salathiel wamaze imyaka 15 ari umurinzi wihariye wa Perezida Habyarimana.

Ni umwe mu bari baratoranyijwe kubera ubuhanga yari afite mu kurwana nta ntwaro, ukongeraho ubumenyi mu kurashisha imbunda ziremereye.

Yari mu basirikare bihariye batandatu biriranywe na Habyarimana i Dar es Salaam.

Uyu musaza w’imyaka 64 y’amavuko, yibereyeho ubuzima butuje mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu. Ni umuhinzimworozi, akaba n’umujyanama w’ubuzima.

Ni umukirisitu ukomeye mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, dore ko na mbere yo kumusura, yatwihanangirije kutaza ku ‘Isabato’ kuko tudashobora kumubona.

Nk’umwe mu biriwe i Dar es Salaam umunsi indege ya Habyarimana yahanurwaga, yasobanuye byinshi ku byo yibuka neza byabaye mbere y’uko ihaguruka.

Byagenze gute ngo usigare i Dar es Salaam?

Nari najyanye na Perezida Habyarimana ndi umurinzi we wa hafi (Garde du Corps). Njye nasigayeyo kubera ko indege yacu yari ibaye nto, kuko iy’Abarundi yari yagize ikibazo twimukira Abarundi bazana na Perezida dusigarayo gutyo. Ubwo hageze nijoro twumva ngo indege yahanutse bayirashe.

Twagumye i Dar es Salaam kugeza muri Nyakanga tariki ya 4 ubwo bavugaga ko tuza mu Rwanda.

Twazanye na Air Cameroun, itugeza i Goma duhita twambuka mu Rwanda, tuhasanga Perezida Sindikubwabo n’abo bari kumwe.

Gisenyi twaharaye ijoro rimwe, duhita tujya i Cyangugu tuharara kabiri, Abafaransa bati ‘igihugu cyafashwe, niba mushaka kuba hano mube hano’. Bahise bafata icyemezo cy’uko twambuka Bukavu.

Bukavu wakomeje kurinda Sindikubwabo?

Yego ariko imibereho na Sindikubwabo iza kungora. Kubaho udahembwa, bamwe twabivuyemo.

Twari nka batatu tuvamo twigira mu nkambi […] Nagize Imana nkubitana n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda zari ziriyo, nzana na bo, ni ko naje hano muri iki gihugu.

Tugaruke inyuma gato, byagenze gute ngo ube mu baherekeza Perezida i Dar es Salaam?

Duherekeza Perezida twari abasirikare nka batandatu. Nitwe bagennye, twaje nk’abari mu kazi ka Leta.

Mwagiye mu ndege imwe na Perezida?

Oya twe twagiye mu ndege yakoranaga n’abamanuka mu mitaka i Kanombe ariko indege zombi zagiye zikurikiranye muri icyo gitondo, gusa Perezida twagiye mbere ye.

Mugezeyo wahawe izihe nshingano?

Njye nasigaye ku ndege. Nari ku ndege n’abapilote. No gutaha, indege y’Abarundi igira ikibazo nari ndi aho, byose narabibonye.

Perezida w’u Burundi yaje mbere y’uw’u Rwanda, agiye kwinjira mu ndege ye yanga kwaka, noneho Habyarimana aba araje ati ‘noneho tugende abasirikare nari kujyana na bo basigare, abawe aribo tujyana nitugera Kanombe mukomeze’.

Ubwo rero yuriye iyo ndege twebwe turasigara, Abarundi binjiramo. Ni bo baje baherekeje abo baperezida bombi.

Amakuru y’uko abapilote bingingiye Habyarimana kurara akabyanga ni yo?

Hari umupilote twari twicaranye ntibuka izina, yavugaga ko bashobora kubarasa, aravuga ngo nitubibwire protocole yayoborwaga na Major Mageza.

Twabibwiye Major Mageza, Perezida Habyarimana aratsemba ati “Nibandasa bandase ndataha, nta kimbuza gutaha mu Rwanda”. Byari hagati ya saa Kumi na saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Habyarimana nta bwoba bw’uko yaraswa yari afite?

Sinari ndi mu mutima we ariko iyo bamubwiraga ibintu ntabwo yapfaga kubikurikiza ngo abyumve gutyo […] Habyarimana nta gihunga yagiraga. Bamubwiraga amakuru ahubwo akabasuzugura.

Ibihuha by’uko azicwa mu gisirikare ntabyo mwumvaga na mbere yo kujya i Dar es Salaam?

Twarabyumvaga. Baranabitubwiraga nk’abantu barindaga Perezida w’igihugu kiri mu ntambara. Ibyo twabyumvaga gutyo twe bakaduha amabwiriza y’uko dushobora kwitwara mu bihe nk’ibyo.

Uburyo bwo kumurinda bwarahindutse kuko haje Abafaransa, ni bo batangaga amasomo y’uko abantu bagomba kwitwara mu gihe nk’icyo.

Kuki Umugaba Mukuru w’Ingabo na Muganga wa Habyarimana banze kwinjira mu ndege?

Castar [Nsabimana Deogratias: Umugaba Mukuru] na Dr Akingeneye wavuraga Habyarimana babanje gusigara hasi noneho Perezida ageze mu ndege avamo ababuze. Ni bwo bwa mbere yari agiye mu ndege akavamo.

Nari ndaho mpagaze. Ati: “Akingeneye ko usigaye ndavurwa na nde?” Ageze kuri Nsabimana aramusubiza ati: “Njye nagira ngo nze n’iriya ndege isigaye nizanire agasima kuri make”. Ni bwo [Perezida] yavugaga ngo “Montez”, bose bahita burira.

Bari babizi ko indege ishobora kuraswa?

Byashoboka.

No mu busanzwe ariko ngo Umugaba Mukuru ntiyagombaga kujyana na Perezida?

Uwari wazanye na bo yavuze ko Habyarimana yageze ku kibuga abonye Gen Nsabimana aratungurwa ati “ugiye he” undi amwereka Ordre de mission.

Uwasinyaga ordre de mission ni Ruhigira Enock [Wakoraga mu biro bya Perezida], ni we wateguraga abantu bagomba kugenda. Gusa ni ubwa mbere Perezida yari ajyanye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Mwamenye ko indege yahanuwe muri he?

Indege yamaze kugenda, dusubira mu mujyi batujyana muri Hotel Kilimanjaro. Indege bayihanuye nijoro, twari tutararyama dutaramye.

Hari nko mu ma saa Tatu z’ijoro. Uwari Umuyobozi wa hotel ni we waje kutubwira ati ‘Indege bayirashe n’abari barimo bose baguyemo’.

Ubwo mwabyakiriye mute?

Twari twasigaye twijujuta ngo tuba twatashye ariko byahindutse ibyishimo. Urabyumva iyo ahantu washakaga kuhajya ukumva habereye [impanuka] nta mpamvu yatuma bidahinduka. Twarababaye yego ariko urabyumva […]

Twaramanjiriwe birumvikana, dusigara dutegereje ibizaza. Ibyaberaga mu Rwanda twarabikurikiranaga ku maradiyo, kandi batuzaniraga ibinyamakuru abazi Igiswahili tugasoma.

Ese iriya mpanuka ubona itari kwirindwa?

Iyo aza guhindura wenda akarara cyangwa se wenda bikagenda uko bavugaga ngo bagwe i Goma. Pilote ni we wabisabaga, ati ‘tuguye i Goma byadufasha ntitugwe i Kanombe’, hanyuma Perezida akambuka ku Gisenyi n’imodoka.

Kuki mwategereje amezi atatu ngo mubone kugaruka mu Rwanda?

Twashakaga kugaruka ariko tukumva nta nzira. Minaffet ya Tanzania yazaga kudusura ariko ikatubwira ko nta nzira. Batubwiraga ko igihe bazabona ari ngombwa bazatwohereza.

Inkuru ya IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Senkeri Salathiel yamaze imyaka 15 ari umwe mu basirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *