Ruhango: Abanyeshuri bose biga mu kigo kimwe cy’amashuri yisumbuye bazindutse batoroka ikigo none bababuze

Abanyeshuri bose biga mu kigo cy’amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School mu Ruhango bazindutse batoroka ikigo none bababuze. 

Mu karere ka Ruhango, ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School buravuga ko abanyeshuri bose bakigaho batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. 

Ni Nyuma yaho hari hashize iminsi kivugwamo ibibazo birimo no kudahemba abarimu bagahagarika akazi. 

Hari hashize igihe aba banyeshuri batiga kuko abarimu babo batari bagikora akazi kabo kubera kudahembwa. 

Aba banyeshuri babonye ko batagihabwa ibyabazanye aho, bahita bafata umwanzuro wo gutoroka icyo kigo bakigendera. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

GEW Rwanda 2023 yashimye ibyagezweho mu rwego rwo kwihangira imirimo 

Mu nama Mpuzamahanga ihuza ba rwiyemezamirimo [Global Entrepreneurship Week, GEW], isanzwe itegurwa na Jasiri, yabereye i Kigali kuva ku ya 06-14 Ugushyingo 2023, hishimiwe intambwe imaze guterwa mu gihugu hose mu rwego rwo guhanga imirimo. 

Jasiri ni Ikigo giteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo binyuze muri porogaramu zitandukanye, gifitwe mu nshingano na Allan & Gill Gray Philanthropies. 

Iyi nama ngaruka mwaka, kuri iyi nshuro, yahurije hamwe abafatanyabikorwa 19 batandukanye, yaranzwe n’ibikorwa 25 bitandukanye mu gihe cy’icyumweru. 

Bimwe muri byo birimo ibiganiro nyunguranabitekerezo byibanze ku rwego rwo kwihangira imirimo mu Rwanda, guhuriza hamwe abagifite imishinga mito mu rwego rwo kubaka imikoranire hagati yabo, n’ibindi byinshi. 

Harimo kandi amahugurwa yo kwihangira imirimo yagiye atangwa mu mijyi yunganira Kigali irimo Umujyi wa Musanze yateguwe na RISA, Inkomoko na 250Startups. Ikigo cya Inkomoko kandi cyayoboye itsinda ryerekeje mu Karere ka Karongi mu Nkambi ya Kiziba, aha hishimiwe ibyagezweho mu Nkambi ya Kiziba mu rwego rwo kwihangira imirimo. 

Hari n’ibindi bigo bitandukanye byagize uruhare muri iki cyumweru kugira ngo ibikorwa byose bigende neza birimo kLab Rwanda, Westerwelle Start Up Haus Kigali, GIZ, Impact Hub Kigali, 250Startups Rwanda, Digital Africa, BPN Rwanda ndetse na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo. 

Ubwitabire bwa za kaminuza nka Carnegie Mellon Africa, na Kaminuza y’u Rwanda nabwo bwashimangiye uruhare zigira mu guteza imbere uru rwego. 

Iyi nama kandi yabaye urubuga rwo kubaka inzego z’imikoranire ndetse no guhuriza hamwe ubumenyi. 

Umuyobozi Mukuru wa Jasiri, Aline Kabanda, yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo iki cyumweru kigende neza, ndetse anashimangira ko ubufatanye no gusenyera umugozi umwe ariyo ntwaro yabageza ku nsinzi. 

Yagize ati “Guhurira hamwe gutya tukishimira ibyagezweho, tukungurana ibitekerezo ndetse no kwigira kuri buri wese, ni iby’agaciro kandi by’ingenzi mu guteza imbere urwego rwo kwihangira imirimo. Turakomeye twese dushyize hamwe, gushyiraho imikoranire nibyo bitera imbaraga ba rwiyemezamirimo bacu.” 

Ba rwiyemezamirimo bo mu mijyi yunganira Kigali cyangwa ibindi bice by’u Rwanda bishimira ko gahunda nk’iyi itabasiga inyuma, ahubwo nabo uruhare rwabo ruhabwa agaciro kugira ngo urwego rwo guhanga imirimo rukomeze rwaguke mu gihugu kandi ntawe ruheje. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *