Hazashya! Nyuma yo kubona ibyo Bruce Melodie yakoreye muri Amerika, The Ben yemeye ihangana rye na Bruce Melodie ndetse avuga aho yifuza ko izabera ndetse asezeranya Abanyarwanda ikintu agiye kubakorera
Umuhanzi The Ben akigera i Kigali yatangaje ko Sitade Amahoro niyuzura ariho yifuza Igitaramo cy’amateka cy’ihiganwa hagati ye na Bruce Melodie uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kizabera.
Yavuze kandi ko yiteguye kumara inyota y’imyaka ibiri abakunzi b’umuziki we, agasohora indirimbo mbere yuko Uwicyeza Pamella mu bukwe buteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.
Ni nyuma y’iminsi mike The Ben asubije abakunze kumwita umunebwe, ahamya ko uko babifata atari ko biri kuko nubwo baba batamubona mu muziki hari ibindi aba yashyizemo imbaraga kandi ibyo bikaba aribyo bimufasha kuba uwo ari we uyu munsi.
Ibi The Ben yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko rwari rwakoraniye mu nama ya ‘Rwanda Youth Convention’ yaberaga muri Canada.
Aha akaba yasubizaga ikibazo cya Ally Soudy wari umubajije inama yaha umuntu ushaka kwinjira mu bijyanye n’imyidagaduro nk’umuhanzi ubimazemo imyaka 15.
Uyu muhanzi yavuze ko ikintu cya mbere gifasha abahanzi kwitwara neza no kubirambamo ari ukugira ikinyabupfura n’imyitwarire myiza.
Ati “Ntabwo ndi intungane, inshuti zanjye nyinshi zinziza ko mba ndwana nabyo no kwitwararika ku myitwarire, ngerageza guharanira kugira ikinyabupfura, kubaha abantu no guca bugufi.”
The Ben yavuze ko ikindi cyafasha umuhanzi ari ugukora cyane, icyakora akivuga iyi ngingo ahita akomoza ku bakunze kumushinja ubunebwe.
Ati “Hari abantu benshi nubwo navuga ko atari na benshi cyane, usanga bavuga ngo The Ben na Meddy muri abanebwe, ikintu nababwira dushobora kuba abanebwe mu maso y’ibyo mutubonamo, ariko dufite ibindi dushyiramo imbaraga kandi dukora cyane.”
The Ben yavuze ko ikibazo gikunze kubaho ari uko abantu bitiranya ibintu. Ati “Abenshi mutuzi nk’abahanzi bakora indirimbo zigasohoka, ibyo bigatuma mudufata nk’abakora cyane, ariko ni kuri mwe! Twe rero dufite ibindi bintu dukora bitajya hanze kandi bifite akazi karuta ibyo. Ibyo nibyo bidufasha bikaduha imbaraga zo gutera imbere mu ngeri zitandukanye.”
Nyuma yo gusubirizamo abakunda kumwita umunebwe, The Ben yakomeje avuga ko gukunda Imana no kuyubaha kimwe no kwirinda ibiyobyabwenge biri mu byafasha umuhanzi kuramba mu muziki.
Mu gusobanura ibi, The Ben yitanzeho urugero ahishura n’uko umubyeyi we yabaye impamvu yatumye atishora mu biyobyabwenge.
Ati “Nkijya mu muziki umubyeyi wanjye yagize ubwoba yumva ko naba ngiye mu murongo mubi, kimwe rero niyemeje ni uko ntazaba umuntu atekereza ko ngiye kuba we. Ikintu rero nirinze ni ibiyobyabwenge.”
The Ben yavuze ko nubwo nta muntu yacira urubanza ariko kwirinda ibiyobyabwenge biri mu bintu bimufasha kuba ameze neza, anagira abakiri bato inama yo kugendera kure kuko byazabafasha mu rugendo rw’umuziki.
Ku rundi ruhande, Abanyarwanda basazwe n’ibyishimo nyuma yo kubona Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro muri Amerika afite ibendera ry’u Rwanda, akaririmbana na Shaggy indirimbo baherutse gukorana.
Ni amateka yanditse bwa mbere mu rugendo rwe rwa muzika, ku buryo benshi bishimiye iyo ntambwe, bakagaragaza ko nta kure atagera. We na Shaggy baririmbanye mu bitaramo bya iHeartRadio Jingle Ball Tour.
Ubwo yari ku rubyiniro, Shaggy yasabye abitabiriye iki gitaramo kwakira Bruce Melodie yise umuvandimwe we wo mu Rwanda bakamugaragariza urukundo.
Ni igitaramo cyaririmbyemo Flo Rida, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi.
Mbere y’iki gitaramo, Bruce Melodie na Shaggy bahuriye mu kiganiro kuri imwe muri radiyo za iHeart Media yitwa KHKS (106.2 Kiss FM).
Shaggy yagize ati “Nageze mu Rwanda navuga ko buri muntu wese akwiye kuhasura, ejo nimugoroba namubwiraga (avuga Bruce Melodie) ko ari hamwe mu hantu harangwa isuku nigeze kugera, ugera ku mihanda ukabona ni hashya, naratangaye.”
“Ni igihugu kiri ku murongo cyane, murabizi nageze mu bihugu byinshi ndibuka byari ibidasanzwe mpataramira.”
Bruce Melodie yabajijwe niba yari muri iki gitaramo asubiza agira ati “Nari umwana muto ukigerageza kureba uko yajya mu muziki, numvise ko Shaggy agiye kuza i Kigali, nta mafaranga nari mfite yo kugura itike gusa narasimbutse njya mu gitaramo, ndashima Imana kuba ndi kumwe nawe amaso ku maso. Biranejeje cyane.”
Biteganyijwe ko Bruce Melodie aZAgaruka i Kigali vuba akitabira igitaramo cyiswe Move Afrika azahuriramo na Kendrick Lamar kizabera muri BK Arena ku wa 6 Ukuboza 2023.
Azahita asubira muri Amerika dore ko tariki 16 Ukuboza 2023 we na Shaggy bazaririmba mu gitaramo cya iHeartRadio Jingle Ball Tour kizabera muri Amerant Bank Arena.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.