Musanze: Ababyeyi bababajwe n’abana babo bakuwe mu ishuri ngo bahabwe akazi ko kurinda inyamaswa zo muri Pariki y’Ibirunga

Iki kibazo gifitwe n’abaturage batuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi baturiye pariki y’ibirunga bahangayikishijwe n’abana babo bavanwa mu ishuri bakiri bato bagahabwa akazi ko kurinda no guhagarika inyamaswa zituruka muri parike zije kona mu mirima y’ibirayi.  

Byagaragaye bwa mbere ubwo itangazamakuru ryahageraga rikabona ubuzima bubi aba bana babayemo. 

Nubwo abarinda iyi mirima haba harimo abantu bakuru umubare munini aba ari abana biganje kandi aba bana bagakwiye kuba bari ku ishuri, bwa mbere iyi nkuru y’aba bana imenyekana byagaragaye ko n’iyo imvura iguye batajya kugama kuko bagomba gucunga kugeza nta nyamaswa yonnye bityo imvura irabanyagira ikabahitiraho. 

Umwe mu bana barinda iyi mirima yavuze ko, nubwo bareka kwiga bagakora aka kazi Atari kubwabo kuko baba bashaka icyo kurya n’indi mibereho y’ubuzima muri rusange.  

Yagize ati” Nza hano nje gushaka ibyo kurya”.  

Bamwe mu babyeyi bakora muri iyi mirima bavuga ko kuba aba bana batiga bibahangayikishije cyane bityo bagasaba abayobozi babifitiye ububasha kugira icyo bakora aba bana bagasubizwa uburenganzira bwabo. 

Umugabo ukora muri iyi mirima ariko utemeye ko imyirindoro ye ijya hanze, yavuze ko iminsi ibaye myinshi bibabaza umuti w’iki kibazo n’impamvu ubuyobozi ntacyo bubikoraho.  

Agira ati” aba ban aiyo imvura iguye ibahitiraho, twabuze igisubizo cy’iki kibazo rwose, turasaba ko inzego z’ubuyobozi zibifitiye ububasha zigira icyo zibikoraho”. 

Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bizimana Hamis, yavuze ko hatangiye gukorwa ubukangurambaga mu nzego zitandukanye kugira ngo hashakishwe uburyo iki kibazo cyacika burundu.  

Yagize ati” twatangiye ubukangurambaga mu nderi z’itandukanye zirimo n’itangazamakuru ubu icyo tugamije ni uguca iki kibazo burundu”. 

Ibi kandi si ubwa mbere bivuzwe mu itangazamakuru. Zimwe mu nyamaswa zituma abana birirwa mu mirima ndetse byaba ngombwa imvura ikabanyagira kugeza ibashiriyeho harimo inkende n’inkima. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *