Ubuyobozi ba RBA bwituye ineza Tuyisenge Aimable wazaniye inkoko nk’impano yageneye abanyamakuru b’urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 nibwo umuturage witwa Tuyisenge Aimable wavuye i Rusizi azaniye inkoko abanyamakuru 4 bakora ikiganiro cy’urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda. 

Aimable yavuze ko kubera urukundo akunda Axel Rugangura, Kwizigira Jean Claude, Reagan Rugaju na Ruvuyanga yabahaye impano y’inkoko z’amasake buri wese imwe. 

Nyuma y’iki gikorwa, ubuyobozi bwa RBA bwashimiye Tuyisenge Aimable wagize uyu mutima maze bumubaza ikintu yifuza kugira ngo arusheho gutera imbere. 

Aimable yavuze ko ashaka uruhushya rwo gutwara moto (Category A), ubuyobozi bwa RBA bwahise bumushakira ishuri rigiye kumwihisha mu gihe gito akaba ari gutwara moto muri Kigali kuko ubu ari kuba Gahanga Kicukiro. 

 Reba Video unyuze hano

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Danny Usengimana yashenguwe n’ikipe yamwimye amahirwe yo gukina mu Bufaransa 

Danny Usengimana wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda yahishuye agahinda aterwa n’ikipe yamwitambitse mu gihe yari agiye kugerageza amahirwe muri FC Nantes yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa ‘Ligue 1’, benshi bakeka Police FC aherukamo. 

Uyu mugabo uheruka kujya gutura muri Canada yabigarutseho muri gahunda yihaye yo gutangira gutangaza ukuri ku byo yahuriye na byo muri ruhago. 

Usengimana yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ubutumwa bw’amasaha 24 ‘story’ abaza abamukurikira uko bakakira ibyamubayeho. 

Yashyizeho ifoto igaragaza ubutumire FC Nantes yamuhaye ayikurikiza amagagambo agira ati “Ibintu nk’ibi bikubayeho wakora iki? Kubona amahirwe nk’aya ntiwemererwe kuyakoresha. Tuganire kuri bamwe bafata imyanzuro mu makipe.” 

Yakomeje ati “Ibibazo nibaza ni ibi bikurikira. Ikipe nta masezerano mufitanye, nta gahunda mufitanye yo kuyongera kandi nta deni ubafitiye mbese mu by’ukuri ntacyo mupfa.” 

Usengimana yagaragaje ko ikipe iba ikwiye kugira uburyo iyoborwamo ku buryo buri wese amenya icyo ashinzwe. 

Ati “Ikipe si iy’umuntu umwe kuko ubuzima bwa ruhago bumeze nko gutega imodoka iyo ugeze ku cyapa uviramo, uvamo wa mwanya wari wicayemo hakajyamo undi imodoka igakomeza. Kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa.” 

Benshi mu babonye ibi, baketse ko uyu rutahizamu yavugaga Police FC kuko ari yo aherukamo kandi ubutumire bwa FC Nantes bugaragara ko bwanditswe tariki 18 Nzeri 2023, bumusaba kuzagera mu Bufaransa ku wa 24 Ukwakira 2023. 

Tariki 29 Nyakanga 2023 ni bwo Usengimana Danny yasanze umugore we Nyangabire Francine muri Canada aho byavugwaga ko ashobora gukomeza gukina mu gihe yaba abonye ikipe muri icyo gihugu. 

Uyu mukinnyi yatangiriye umupira w’amaguru mu makipe y’abato ya Gasabo United na SEC Academy. Mu mwaka w’imikino wa 2014/15 yagiye mu Isonga FC, ayikinira umwaka umwe, aho yigaragaje ahita agurwa na Police FC. 

Usengimana yahiriwe n’umwaka wa mbere w’imikino aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya 2015/16 n’iya 2016/17. 

Nyuma yo kugira ibihe byiza muri Police FC, uyu rutahizamu wari waratangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu guhera muri CHAN 2016, yabengutswe na Singida United yo muri Tanzania, ayikinira umwaka umwe. 

Muri Kanama 2018, Usengimana Danny yerekeje muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri, ariko ntiyahatinze kuko muri Gashyantare 2019 yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC yakiniye kugeza mu mpeshyi ya 2021 ubwo yasubiraga muri Police FC yakiniye imyaka ibiri. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *