Ruhango: Gitifu uheruka gutwikirwa imodoka avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage ryaturutseho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage witwa Alex ukekwaho kumutwikira imodoka ryaturutseho.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 aho iyi modoka yari iparitse mu Mujyi wa Ruhango hafi y’Ishami rya Banki ya Kigali.

Gitifu Nemeyimana yabitangarije BTN TV nyuma y’aho bivuzwe ko intandaro yo gutwikirwa imodoka yatabawe umuriro ugitangira kuyifata, yaba ari uko yari yasenye inzu y’uyu muturage yari igeze kure yubakwa, azira kubaka nta byangombwa abifitiye.

Abaturage ntibumva ukuntu Gitifu Nemeyimana yajyanye abakarani ngo bajye gusenya iyi nzu yari yamaze gusakarwa, bakibaza aho abayobozi bari bari ubwo Alex yatangiraga kuyubaka.

Gusa ngo si we itegeko ryo gusenyera uyu muturage ryaturutseho.

Yagize ati: “Uyu muturage yahawe ibyo twita Stop Notice, njyewe ntabwo ari njye wayimushyiriye”.

Ngo uru rupapuro rumubuza kubaka rwaturutse ku ubushinzwe ku rwego rw’akarere.

Akomeza ati: “Hanyuma icyakurikiyeho, nanjye ubwo bambwiraga ko arimo kubaka, nagiye kumuhagarika ariko sinahamusanga, mpasanga abakozi yahasize, mpavuye na none arongera bwa kabiri, nabwo ndongera ndabahagarika, ngira ngo najyanaga n’inzego zose”.

“Ibisabwa byose by’amategeko twarabyubahirije”.

Kuva Alex yakekwaho gutwika iyi modoka tariki ya 3 Mutarama 2022, biravugwa ko yaburiwe irengero.

Amakuru y’ibanze avuga ko Alex yaje ahagana saa Kumi z’umugoroba ari kuri moto arambika ingofero (casque) hafi yayo asukaho lisansi arangije arasiraho ikibiriti ahita yongera kurira moto aragenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yari yavuze ko imodoka itahiye ngo ikongoke kuko bahise bayizimya.

Ati: “Ayo makuru niyo ariko ntabwo yahiye cyane ku buryo byayibuza kugenda, kuko bahise bayizimya. Yahiye agace gato ku buryo ikizakorwa ari ukongera kuyitera irangi gusa”.

Habururema yibukije abaturage ko bakwiye kwirinda ibyaha kandi ko ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bikorwa ku neza yabo muri rusange, bityo bidakwiye kubarakaza ngo bakore amakosa ashobora kuvamo ibyaha.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *