Rusizi: Imodoka yagonze umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana, uwari uyitwaye ahita yiruka. Amafoto

Mu muhanda wa kaburimbo Kamembe-Bugarama imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubish (uwari uyitwaye yahise yiruka) yari ifite plaque RAD 884D yerekezaga Bugarama yagonze umwana ahita apfa.

Umwana wagonzwe ni umuhungu w’imyaka 4 yari uwo mu Mudugudu wa Nyamutarama, Akagari ka Rusayo.

Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Ryagatebe, Akagari ka Rusayo, mu Murenge wa Gashonga ku manywa yo kuri iki Cyumweru.

Icyateye impanuka ntikiramenyekana gusa bivugwa ko umwana yambukiranyaga umuhanda  umushoferi agerageza kumukatira biranga aramugonga, imodoka na yo ita umuhanda.

Amakuru ya Umuseke akomeza avuga ko umurambo w’umwana  uhise ujyanwa ku Bitaro bya Mibirizi, mu gihe Police ikorera muri Gashonga yatangiye gukurikirana iby’iyo mpanuka.

Emmanuel Habimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga yibukije Ababyeyi ko bagomba kujya bacunga abana babo, anasaba ibigo by’amashuri biri mu Murenge gushyiraho ingamba bakigisha abanyeshuri uburyo bwo kwambuka umuhanda.

Yagize ati: “Ikamyo ntacyo yari ipakiye. Ababyeyi bafite abana bato babe maso kandi bamenye ko baturiye umuhanda wa kaburimbo, badufashe kurinda abana cyane cyane mu gihe babona batari mu rugo bakurikirane aho bari banabarinde gukinira mu muhanda.”

Uyu muyobozi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri bya GS MUREHE, GS GASHONGA CATHOLIQUE, EP GASHONGA PROTESTANT gushyiraho ingamba zo kwigisha abanyeshuri uburyo bwo kugenda mu muhanda neza birinda kuba bagongwa n’ibinyabiziga.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *