Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hakomeje gucicikana inkuru ivuga ko abaturage bahuruye n’iyonka nyuma yi kumva amakuru ko muri aka gace havumbuwe amabuye y’agaciro ya diaman (diamond).
Video zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zerekanye abantu barimo guhinga bashaka ayo mabuye y’agaciro.
Na leta y’intara ya KwaZulu-Natal ibi byabereyemo yashyize imwe muri izo vídeo kuri Twitter igaragaza ubwoba ifite kuri “uko kwirukira diamant”.
Yavuga ko ’’yatewe ubwoba no kubona inkuru zivuga ko hari ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko birimo birabera ahitwa Kwa-Hlathi hafi ya Ladysmith”.
Abantu batangiye kwiruka amasigamana bajya gucukura aho hantu nyuma y’aho umuntu uragiye amatungo atoraguye icyo yaketse ko ari diamond mu cyumweru gishize.
Abaturage benshi bahuruye n’amasuka nyuma yo kuvumbura ko agace baturanye karimo amabuye ameze nka zahabu
Abaturage barenga 1000 bo mu gace kitwa KwaHlathi mu ntara ya KwaZulu-Natal bahuruye bitwaje amasuka bagiye gucukura amabuye amabuye bakekaga ko ari zahabu.
Aba bantu bahuruye bajya muri aka gace ndetse batangira gucukura batazi neza niba koko iyo ari diamond bari gucukura kuko ngo n’imodoka zahise zihuzura.
Ab’inkwakuzi bahise batangira kugura aya mabuye atazwi niba koko ari Diyama hagati y’Amarandi 100 (£5.15) na 300 (£15.44).
Umwe mu bacukuraga yavuze ko abantu buzuye aha hantu kuko ngo muri iyi ntara hari umubare munini w’abashomeri.
Se w’abana 2 w’imyaka 27 yavuze ko kuvumbura iki kirombe byari bivuze ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka kuko nta muntu ufite akazi kazima muri kariya gace.
Kuri benshi mu bacukuraga bwari ubwa mbere bari bagiye kureba kuri Diamond.Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika y’Epfo ryahise ryohereza abahanga mu gusuzuma ko babonye Diyama koko.
Afurika y’Epfo iri mu bihugu bifite abashomeri benshi cyane nyuma y’ihagarikwa rya Apartheid muri 1994 aho abagera kuri 32.6 ku ijana bashomereye cyane ndetse uku guhura kwatumye abayobozi bagira ubwoba ko hashobora kuba ikwirakwira rya Covid-19.