Umugore wa Rwatubyaye Abdoul yahishuye ikintu gikomeye akunda ku mubiri w’umugabo we. Amafoto

Umugore wa myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdoul, witwa Hamida yahishuye ikintu akunda ku mugabo we.

Uyu munyarwandakazi w’imyaka 35 wibera mu Mujyi wa Jakarta muri Indonesia, yahaye umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibibazo bashaka.

Hamida, umugore w’umukinnyi Abdoul Rwatubyaye yasubije uwamubajije igishushanyo (Tatoo) akunda kiri ku mubiri w’umugabo we.

Ni nyuma yuko Hamida yasabye abamukurikira kuri instagram ko bamubaza ibibazo byose bashaka maze nawe arabasubiza.

Agira ati: ”Zose ndazikunda ariko iyi niyo nkunda kururasha izindi ,kuko ifitr igisobanuro gikomeye mu mubano wacu.”

Ibibazo byinshi byagarutse k’urukundo rwe na Rwatubyaye aho yabajijwe niba yaramaze gukora ubukwe, avuga ko bamaze gusezerana imbere y’Imana hasigaye imbere y’amategeko.

Ati: “Imbere y’Imana twarasezeranye, imbere y’amategeko icyo twita umurenge ni mu minsi mike.”

Abantu bagera muri batatu babajije niba abana be babiri afite yarababyaranye na Rwatubyaye abasubiza ko iki kibazo bazagisubiza vuba.

Ati: “iki kibazo tuzagisubiza vuba turi kumwe (na Rwatubyaye), tukugiyemo umwenda wo kugusubiza.”

Hamida afite abana babiri umwe w’imyaka 9 n’undi w’imyaka 3. Avuga ko aziranye na Rwatubyaye Abdul kuva bakiri bana, ubu bakaba bamaze imyaka 3 bakundana.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *