Rutahizamu mushya wa Rayon Sports wavuye muri Brazil wamaze kugera mu Rwanda, Chrismar Malta Soares avuga ko yari asanzwe ayizi yayumvise byinshi kandi papa yayimubwiyeho byinshi.
Chrismar Malta Soares wageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu aje gusinyira Rayon Sports , yatangaje ko no muri Brazil bazi iyi kipe kandi ko yaganiriye n’umukinnyi wayinyuzemo amubwira ibyiza byayo .
Chrismar Malta Soares aganira n’itangazamakuru yagize ati: ”Umpagarariye (manager) yabanje kuyimbwiraho bihagije, naje no kumenya ko papa yari ayiziho yagiye ayisomaho byinshi amaze kumenya ko inshaka, ikindi ni uko ari ikipe nziza isanzwe ikinisha abanya-Brazil ndetse hari n’umutoza wayitoje, umukinnyi wayikiniye twaravuganye ambwira ko ari ikipe nziza y’abafana”.
Chrismar Malta Soares avuga ko intego azanye mu Rwanda yavuze ko aje gufasha Rayon Sports gutwara ibikombe ndetse no kuza mu bambere mu batsinda ibitego.
Yagize ati: “intego ni ukubafasha gutwara ibikombe birumvikana no kuba mu b’imbere nkatsinda ibitego byinshi”.
Chrismar Malta Soares w’imyaka 22 ugiye gukinira Rayon Sports ntabwo ariwe wa mbere w’umunya-Brazil ugiye gukinira Rayon Sports kuko mu 2018 yari ifite Jonathan Rafael Da Silva ni mu gihe yanatojwe n’umutoza ukomoka muri iki gihugu, Robertinho.
Chrismar Malta Soares yakiniraga ikipe ya Virghina fc yo mu mugi wa Sao Paulo muri Brazil iwabo.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.