Hafashwe abagizi ba nabi mpuzamahanga 300 barimo Abanyarwanda

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’Igipolisi cyataye muri yombi abagizi ba nabi basaga hafi 300 barimo Abanyarwanda batandatu bitwaje intwaro.

Ni nyuma y’Umukwabu wo mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 13 Ukwakira 2021, mu gace ka Kyeshero, mu Mujyi wa Goma,

Imibare y’abafatiwe muri uwo mukwabu ni 286, barimo abasirikare 9 n’abapolisi, ariko n’Abanyarwanda batandatu nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga politico.cd ivuga.

Igisirikare cya FARDC kivuga ko hafashwe imbunda enye zo mu bwoko bwa AK 47, intwaro gakondo, chargeurs 5, n’inzoga zitemewe n’amategeko n’ibindi biyobyabwenge byafatiwe mu ngo.

Gen. de Brigade Tshinkobo Mulumba Ghislain, Komanda w’akarere ka 34 ka gisirikare, yagize ati: “Twabonye imbunda enye zifitwe n’abasirikare n’abapolisi ibyangombwa by’akazi byabo byarangiye”.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *