Umugabo yishe abantu batanu akoresheje umuheto n’imyambi, abandi barakomereka

Umugabo witwaje umuheto n’imyambi yishe abantu batanu abandi arabakomeretsa, kuri uyu wa Gatatu ahitwa Kongsberg, mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Norvège mbee y’uko afatwa na polisi y’iki gihugu.

Umuyobozi wa Polisi mu gace kabereyemo ubu bwicanyi, Øyvind Aas, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko uwatawe muri yombi ari umugabo w’imyaka 37 ukomoka muri Danemark, wari usanzwe atuye mu Mujyi wa Kongsberg.

Ati: “Tubabajwe no gutangaza ko hakomeretse abantu benshi ndetse abandi bagapfa. Umugabo wabikoze yafashwe kandi amakuru dufite ni uko yari wenyine”.

Kugeza ubu ibyavuye mu iperereza ntibiragaragaza impamvu y’iki gikorwa cy’iterabwoba. Uwakigabye yari yitwaje icyuma n’izindi ntwaro nk’uko Polisi yakomeje ibisobanura.

Iti: “Twahisemo gutangaza aya makuru kubera ko hari ibihuha biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku wagize uruhare muri iki gitero, bamwe bacyegeka ku badafite aho bahuriye na cyo”.

Inkuru ya 7 sur 7 ivuga ko abakomeretse bajyanywe kwa muganga mu gihe uwafashwe ataratangira guhatwa ibibazo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *