Mu Murenge wa Mukura w’Akarere ka Rutsiro k’Intara y’Uburengarazuba, hagaragaye Umushinwa ahondagurira Umunyarwanda ku gati gakozwe nk’umusaraba, amushinja kwiba umucanga.
Nk’uko bigaragara mu mashusho y’umunota umwe n’amasegonda 3 yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Ibarushimpuwe Kevin Christian kuri uyu wa 30 Kanama 2021, uyu mugabo uzirikiye amaboko inyuma ku musaraba, asobanurira abamuhagaze hejuru bafite inkoni barimo n’uyu Mushinwa ufite umugozi ko yafashe agacanga kugira ngo akogeshe umuvure.
Uko asobanura, ni ko Umushinwa amukubita umugozi mu bitugu, mu mutwe no mu maso, aba Banyarwanda bamuhagaze hejuru nabo bamusubiza bamukanga cyane bati:
“Wowe urabeshya, wowe uracyari kubeshya n’izi saha? Umucanga se bawogesha umuvure?”
Bumvikana kandi bahatiriza kuvuga ko yibye uyu mucanga kugira ngo awukanyage.
Bati: “Vugisha ukuri. Uti umucanga nari ngiye kuwukanyaga, ariko sinzongera, mvugana n’aba, amabuye nyajyana aha n’aha. Ni ibyo dukeneye kumva”.
Nyuma yo gutabariza uyu muturage kuri izi mbuga, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu babiri barimo uyu Mushinwa bamaze gutabwa muri yombi, yemeza ko hari n’undi wakubiswe muri ubu buryo.
Iti: “Abantu babiri harimo n’ugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe.”
Itabwa muri yombi ryabo kandi ryemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Jannot Ruhunga.
Yagize ati: “Uyu ukubita nabamufashije bose barafashwe, ubu bari mumaboko y’ubutabera bakurikiranweho icyaha cyo gukubita n’icyo kwica urubozo”.
Abatawe muri yombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro mu gihe iperereza rigikomeje.
Hari amafoto yashyizwe hanze agaragaza abandi bantu batatu bazirikiye kuri uyu musaraba, bigaragara ko bakubiswe cyane.
Nabo ngo ni uyu Mushinwa wabakubiswe mu buryo nk’ubu, ndetse bivugwa ko ari cyo gihano asanzwe aha umukozi aketsweho icyaha.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.