Tariki ya 29 Kanama 2021, Leta ya Uganda ihagarariwe na Nelson Nshangabasheija yakiriye umurambo wa Justus Kabagambe warasiwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, ku wa 18.
Nshangabasheija usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru b’Akarere ka Kabale kegereye u Rwanda, nyuma yo kwakira uyu murambo, yahavugiye amagambo akomeye y’incyuro, yuje uburakari.
Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ari indashima kuko ngo rwibagiwe ubufasha Uganda yaruhaye ubwo ingabo zarwo zari mu rugamba rwo guhagarika jenoside mu 1994, ruyitura gukomeza kuyicira abaturage.
Mu nkuru ya Chimpreports, yagize ati: “Twebwe abaturage baba ku mupaka twafashije tunahumuriza abasirikare b’u Rwanda mu ntambara”.
“Bamwe mu bantu bacu bapfiriye mu kurasana, imitungo yacu yarangiritse. Twari twiteze ko u Rwanda rutubera umuturanyi mwiza ariko ubu bari kutwicira abantu, bakatuzanira imirambo. Koko?”
Nshangabasheija yavuze ko abayobozi bakwiye gushyira iherezo kuri ibi ngibi.
Ati: “Twizeye ko abayobozi bacu bashyira ku iherezo ibi bintu. Ntabwo twaguma mu byo kwakira imirambo ku mupaka iturutse mu Rwanda”.
Meya w’Akarere ka Burera, Marie Chantal Uwanyirigira wari uhagarariye ubwo uyu murambo watangwaga, yasobanuye ko impamvu Kabagambe w’imyaka 25 y’amavuko yarashwe, ari uko yashatse kurwanya abashinzwe umutekano ubwo bamuhagarikaga.
Uyu muyobozi yabisobanuye ati: “Ubwo yafatwaga, yateye amahane, ashaka kurwanya abashinzwe umutekano, baramurasa, arapfa. Kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu ni icyaha, Abanya-Uganda bagomba kubyirinda”.
Leta y’u Rwanda ivuga ko Kabagambe yarashwe ubwo yari kumwe n’abandi bantu umunani bari bikoreye kanyanga n’amavuta ya mukorogo.
Ngo bambutse umupaka banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.