Umupadiri wataye umuhamagaro agashyingirwa umubikira yayoboraga yateje impaka ndende.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hakomeje kugarukwaho inkuru y’umupadiri wa kiliziya gatolika, Godfrey Siundu, washatse umugore ndetse akaba afite abana batatu.

Uyu mugabo wiyemeje gusezerana n’umugore yakunze akareka inshingano yari afite muri kiliziya ariko akomeza umuhamagaro aho yahise atangiza itorero rye avuga ko rivuguruye.

Uyu mugabo yavuze ko Papa Francis agomba kwemerera abihaye Imana bagahitamo niba bagomba gushaka abagore cyangwa babireka.

Imyaka 15 ishize Godfrey yiyemeje gutandukana n’ibitegekwa na kiliziya yuko abihaye Imana batagomba gushaka ahubwo we ashyingirwa urukundo rw’ubuzima bwe ariwe mubikira bakundanye.

Avugana na TV47 yavuze ko nta muyoboke wa kiliziya wigeze ashaka kumwegera igihe yafataga umwanzuro wo gushyingirwa ariko igihe umugore we yagiraga isabukura byarahindutse.

Yagize ati “Igihe umugore wanjye yagiraga isabukuru numvise ijwi rimbwira kuyobora igitambo cya misa, ibintu nari ntarakora kuva nasezera muri kiliziya ninaho nahise numva ko ngomba gutangiza itorero rivuguruye.”

Kuva icyo gihe abihaye Imana barenga 50 bateye ikirenge mucye kandi bizera ko ubonye umugore, aba abonye ikintu cyiza nkuko bibiliya ibivuga.

Kugeza ubu Godfrey afite abakobwa batatu yabyaranye na Siundu.

Stellah Siundu wahoze ari umubikira akaza gushakana na Godfrey yavuze ko umugabo we yamufashije cyane gukura muby’agakiza kurusha mbere. Yavuze ko kandi yari yaramubwiye ko azamurongora igihe bari bakiri muri kiliziya.

Stellah yagize ati “Mu ijoro yarambwiye ati umunsi umwe nzakurongora, ntiyigeze ambwira ko ankunda, yewe ntiyanambwiye ko anyifuza ahubwo yahise arasa kuntego.”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *