Umugore wubatse wo mu gihugu cya Ghana yahishuye ko abana batatu bose afitanye n’umugabo we, atari we wababyaye, ko ahubwo babyaranye n’uwo bahoze bakundana kuko umugabo we ari mubi ku isura bikabije.
Uyu mugore w’imyaka 34 avuga ku bubi bw’umugabo we babana muri iyi minsi, yavuze ko “Ari mubi ku isura bikabije ku buryo atari kwemera ko aba Se w’abana be”.
Ni mu kiganiro kivuga ku mubano w’abantu gica kuri Radiyo yitwa Hitz FM mu Mujyi wa Accra mu gihugu cya Ghana.
Uyu mugore utatangajwe amazina, yavuze ko “Yahoranye inzozi zo kubyara abana beza. Ibi byatumye nkora ibishoboka byose ngo umugabo wanjye atazatuma ntakabya inzozi”.
Avuga ko kuba amaze kubyarana n’uwo bahoze bakundana yabitewe n’uko na mbere ataramureka, yari umushurashuzi gusa ariko nanone ngo iyo ngeso ni yo yatumye yongera kumugana ngo ajye amubyarira.
Avuga uko abigenza, ati: “Buri gihe ndeba ukwezi kwanjye kumeze neza ndi mu burumbuke, ndahita ntwita, ngahita njya kureba uwo mugabo, akantera inda nkabyara abana beza, umugabo wanjye atabyara kuko ari mubi ku isura”.
Uyu mugore nk’uko Pulse ibitangaza, avuga ko kuba ataratwita kandi abana n’uwo mugabo yita mubi, ari uko “Buri gihe mbonana na we ari uko ntari mu bihe byo gusama. Iyo mbirimo, nywa ibinini bituma ntatwita”.
Uyu mugore avuga ko uwo bahoze bakundana atazi ko yamubyariye abana batatu ndetse n’umugabo babana na we ntazi ko abo bana batatu atari abe.
Kuri ubu atwite inda ya kane gusa ntavuga niba nayo yaba ari iy’uwo bahoze bakundana.
Yatangaje asaba inama y’uburyo yazikura muri iki kibazo nta zindi nkurikizi zibijemo.
Ikibazo kimubujije amahwemo muri iki gihe ni uko umugabo we yatsindiye kujya muri Amerika, akaba akeka ko hazakorwa ibizamini bya DNA, bikamutamaza. Hibazwa icyatumye yemera kumushaka mu gihe yabonaga ko atamubyarira.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.