Amb. Habineza yashyinguwe! Byari amarira n’agahinda mu kumusezera no kumushyingura mu cyubahiro

Ambasaderi Habineza Joseph [Joe] yasezeweho bwa nyuma, anashyingurwa mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Abitabiriye uyu muhango bari bake cyane mu gihe abandi bawukurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ambasaderi Habineza yasezeweho, anashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa 30 Kanama 2021. Umuhango wo kumusezera wabereye iwe mu rugo, urangwa n’ubuhamya butandukanye bw’abo mu muryango we n’inshuti ze, bose bagarutse ku bumuntu, urukundo no kwitangira bose byamuranze. Mu bawitabiriye barimo na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin.

Nyuma hakurikiyeho umuhango wo kumusengera wayobowe n’abapasiteri bo mu Itorero ry’Aba- Presbytérienne mu Rwanda.

Ambasaderi Joe yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.

Ubuhamya bwatanzwe mu muhango wo guherekeza nyakwigendera, bwagarutse ku buzima bwamuranze, uko yabaniye neza bose ndetse n’uko yari umuntu ufitiye akamaro umuryango we n’igihugu muri rusange.

Umubyeyi wa Habineza Joseph yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Yobu, ubwo ibintu bye byose n’abana bari bamushizeho ariko agakomeza gushima Imana.

Ati “Ndashima Imana kuko yaramumpaye none iramwisubije. Icyanjye ni ugushima kuko na Yobu yavuze ngo navuye mu nda ya mama ntacyo nambaye, nzasubirayo ntacyo njyanye. Uwiteka ni we wampaye byose none ni we ubitwaye.”

Yakomeje agira ati “Ndashima Imana kuko nziko aho ari [Joe] ari heza. Icyo nzi ni uko Imana yamwakiriye kandi nkayishimira, ishimwe ku bwe kuko nyir’umuringa iyo aje utega ukuboko.”

Umuhungu we witwa Habineza Jean Michel yavuze ko umubyeyi wabo yari n’inshuti magara yabo ndetse yahoraga abatoza kubana neza n’abandi no kugira ikinyabupfura.

Yavuze ko icyamushimishije cyane, ari uko umubyeyi we atigeze areka kugira umutima mwiza yahoranye kuva cyera, kugeza atabarutse.

Yagize ati “Mu byumweru bibiri bishize nasuye ba nyogokuru, ikibazo bavuga kuri Papa ngo ni uko ari umuntu wibera mu kirere, wizera abantu bose, utekereza ko abantu bose ari beza. Numvise nifuje ko nanjye igihe nzaba ngeze mu myaka 50 kuzamura icyo abantu bazaba bamvugaho ari uko ndi umuntu mwiza cyane.”

Nyiraneza Hélène, mushiki wa Habineza Joe yavuze ko atari umuvandimwe we gusa ahubwo yari inshuti ye magara.

Ubutumwa bw’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye, bwasomewe mu muhango wo gusezera kuri Amb Joe, bwihanganishaga abo mu muryango we, bugaruka ku buryo yari umunyamuryango mwiza, wayihagarariye neza.

Bugira buti “Bavandimwe, Uwiteka abahumurize kandi abakomeze muri ibi bihe bitoroshye, kuva mu 2004, yari umunyamuryango wa Unity Club w’intangarugero, yayihagarariye neza mu butumwa butandukanye bushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Ubu butumwa bwashyizweho umukono na Visi Perezida wa Mbere wa Unity Club, Kayisire Solange, bukomeza bugira buti “Tuzahora tuzirikana ibyiza byamuranze, Imana imwakire mu bayo.”

Habineza Joseph yavutse tariki 3 Ukwakira 1964, muri Segiteri Kayenzi mu Karere ka Kamonyi. Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa. Asize abana bane b’impanga yabyaye inshuro ebyiri. Yari yarashakanye na Justine Kampororo.

Yakoreye igihugu mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa zirimo kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, kuva mu 2004, nyuma aza kuba Minisitiri wa Siporo n’Umuco ndetse yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Amb Habineza yasigiye benshi urwibutso nk’uwaranzwe no gukunda abantu bose, gukorana umurava mu kazi ke ka buri munsi, kugira abantu inama, gutega amatwi bose aboroheje n’abakomeye ndetse no kwita ku muryango we.

Inkuru ya IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *