Umupasiteri yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya ku ngufu umugore utwite

Umupasiteri witwa Apôtre D. Franklin Snorton, washinze itorero ryitwa Eglise centrale de Philadelphie Image of Christ Deliverance ahitwa Kakata muri Margibi, mu gihugu cya Liberia,yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umugore w’imyaka 21 utwite.

Uyu mupasiteri ashinjwa gusambanyiriza uyu mugore mu rugo rwe ahitwa Kakata ndetse uyu yamaze kugezwa imbere y’urukiko bwa mbere kuwa 23 Kanama 2021.

Bwana Snorton yafunzwe ashinjwa gusambanya uyu mugore ari kumwe n’undi muntu kuwa 20 Kanama uyu mwaka, nyuma y’aho se w’uyu mukobwa yitabaje inzego zishinzwe umutekano azigezaho ibyo umukobwa we yakorewe.

Se w’uyu mugore yavuze ko umwana we yafashwe ku ngufu ubwo yari atumwe kuri uyu mupasiteri na nyirakuru wamusabye kumujyanira impapuro zishyuza umuriro kwa Pasiteri Snorton.

Uyu mugore akimara kugera mu rugo rw’uyu mupasiteri, yamusabye ko yamusanga mu biro byo mu rugo akoreramo undi ntiyazuyaza arabikora ariko ngo akimara kwicara uyu mupasiteri yahise amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mupasiteri ngo yahise afata icyuma agishyira kuri uyu mugore amubwira ko niyibeshya akabya ahita amwica.

Uyu mukobwa yarabyemeye kugira ngo akize amagara ye birangiye yahise ataha yirukanka ajya kubibwira nyirakuru.

Uyu mukecuru yahise afata telefoni ahita abibwira abandi bagize umuryango bajya gupimisha uyu mugore koko basanga yasambanyijwe.

Polisi yahise ita muri yombi uyu mupasiteri ukekwaho iki cyaha ndetse urubanza rwe rwaratangiye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *