Rwamagana: Gitifu arashinjwa kwita umuryango ibicengezi ndetse no kuwirukana mu kagari

Umuturage witwa Dusabimana Claude arashinja Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari kwita umuryango we ibicengezi ndetse no kuwirukana mu kagari ayobora yitwaje ko atarishyura ubwisungane mu kwivuza.

Uyu muturage atuye mu mudugudu w’Agatare mu kagari ka Karitutu, umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

Tariki ya 24 Kanama 2021, ahagana saa munani z’amanywa, umunyamakuru nyuma yo kumenya iki kibazo yasuye Dusabimana, ahasanga umugore we witwa Yankurije, amusobanurira ko bahawe iminsi ibiri kugira ngo babe bavuye muri aka kagari.

Yankurije yagize ati: “Navuye hano ngiye kugura agasukari nsanga umugabo wanjye bamwicaze. Gitifu yahise ambwira ngo madamu Bizahura nawe icara hano”.

“Nahise mubwira ngo murafunga umugabo nanjye mufunge nari mpetse uruhinja rw’amezi atatu, nahise njya kugura isukari ngarutse nsanga arimo kubwira umugabo ngo mwaturumbutse iwanyu mujya hehe mwa bicengezi mwe?”

Yankurije avuga ko Gitifu yafashe umwanzuro wo kubirukana mu kagari kubera ko yamubwiye ko abise abacengezi.

Agira ati: “Gitifu yakoresheje inama abwira abaturage ko atwirukanye kubera ko ngo nakubajije impamvu yatwise abacengezi, kuko kuwa Kane washize babwiye nyir’inzu ngo bagiye kudusohora tubavire mu kagari, turabasaba mutuvugire niba tugomba kuzira ko turi abakene bakatwita abacengezi”.

Umunyamakuru yategereje Dubaimana wari wagiye mu kazi, kugeza atashye saa kumi n’imwe.

Na we yamusobanuriye ati: “Njyewe abanyerondo baje kumfatira mutuweli barikumwe na gitifu w’akagari ka Karitutu, ubundi noneho gitifu ati ubundi muva i Gisenyi mwajyaga hehe?”

“Ubundi ntimwari abacengezi! Nta Jambo namusubije none umudamu yari avuye kugura isukari aba arabyumvise akamubwira ngo kubera iki ubwira umugabo wanjye gutyo? Nyuma yaremesheje inama ampa iminsi Ibiri ngo muvire mu kagari!”

Dusabimana Claude yakomeje avuga ko gitifu yamuhohoteye inshuro eshatu akamufunga azira kudahwitura inama arwaye, amwita umucengezi ndetse agafata icyemezo cyo kumwirukana mu mudugudu.

Yagize ati: “Yigeze kungira umuntu uhwitura inama ariko naje kurwara maze yohereza abanyerondo ngo babwire njye guhwitura ariko ndababwira ngo bamubwire ko ndwaye arangije arababwira ngo banjyane ku kagari, baranjyanye bandazamo nirirwamo mfungiye mu kagari, narekuwe aruko avuze ati ’Icyo kigoryi nimukireke n’ubundi ntacyo kitumariye ntigitanga n’amafaranga ya FPR, avuga ko navuye i Gisenyi ndi umucengezi, njyewe ku mutima ndababaye, kuwa kane ushize yabwiye nyiri inzu ngo ampaye iminsi Ibiri Kandi kuri ubu butaka ntabwo nemerewe kuhaba”.

Umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Bwiza.com ko babajwe n’uko Dusabimana yiswe umucengezi.

Ati: “Gitifu yabonye umugore akamubwira ati icara iruhande ry’umugabo wawe, njye narigendeye ariko hashize umwanya umugore yaduciyeho arira ngo babise abacengezi, twese abantu b’abahashyi twahise tubona ko twese batubona nk’abacengezi, bati n’uriya ni umupagasi abayoboke iryo jambo bararikunda kuva kuri mudugudu kugeza kuri gitifu w’akagari, nimutuvuganire kuko n’imwe mwabona akarengane k’abahaha tumenye ko abapagasi ari abantu”.

Undi muturage yabwiye Bwiza.com ducyesha nkuru ko mu nama gitifu yakoresheje abaturage biganjemo abari baje mu matsinda yo kuzigama yababwiye ko atwirukanye ku butaka bw’aho ayobora ndetse ko yahavugiye ko Dusabimana yabaye umucengezi.

Umunyamakuru ku mugoroba wo ku wa kabiri kuwa 24 Kanama, ku wa Kane kuwa 26 Kanama no ku Cyumweru kuwa 29 Kanama 2021 izo nshuro zose yahamagaye Gitifu wa Karitutu, Dukuzumuremyi Donatha ntiyafata telefoni igendanwa ndetse ubutumwa bugufi yandikiwe ntarabusubiza Kandi bwaranditswe kuwa 26 Kanama 2021.

Amakuru avuga ko hari umuturage uyu muyobozi w’Akagari ka Karitutu yabwiye ko Dusabimana n’umugore we ko bamuteje itangazamakuru .

Muhamya Amani, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, yasabye Dusabimana kugana umurenge akamugezaho ikibazo cye.

Agira ati: “Ubu ntabwo nabivugaho. Iyo umuturage yagize ikibazo ku rwego runaka iyo kitakemutse akizamura ku rwego rwisumbuye. Ubwo rero inama wamugira nuko akizamura ku rwego reach rw’umurenge kuko ntabwo yigeze akitugezaho”.

Andi makuru avuga ko abanyerondo n’umwe mu bayobozi bigeze kwinjira mu nzu ya Dusabimana mu buryo butemewe saa saba z’ijoro, bakabyutsa abana bakabarambika hasi, bagasasura uburiri ndetse bakanabangiriza ibintu baregera ubuyobozi ntububakemurire ikibazo. Impamvu yo guhohotera inshuro zose bavuga abayobozi bitwaza ko ari abacumbitsi badatuye.

Src: BWIZA

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *