Urukiko rw’Akarere ka Ilala mu gihugu cya Tanzania kuwa gatanu ushize rwakatiye igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, umukobwa witwa Zabrina Mohamed Sidik wo muri iki gihugu cy’abaturanyi.
Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutuka no kwandagaza nyina, Rafika Mohamed Sidiki, amwita indaya, ikinyendaro, umujura n’ibindi bitutsi.
Umucamanza Martha Mpaze yatanze igihano nyuma yo kwemera ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya bane b’ubushinjacyaha.
Uyu mucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje neza birenze gushindikanywaho ibimenyetso bihamya icyaha cyarezwe uyu mukobwa nk’uko bisabwa mu manza nshinjabyaha.
Atanga umwanzuro w’urukiko nk’uko iyi nkuru dukesha Dailynews ivuga, umucamanza yavuze ko hakurikijwe ibyatangajwe n’ubushinjacyaha n’abunganira regwa, yasanze uregwa atari ubwa mbere yari arezwe icyaha nk’iki.
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko uregwa yari yarahamijwe icyaha kabiri mu rukiko rw’ibanze rwa kariakoo kubera ibyaha nk’ibi kandi agahabwa gasopo.
Uyu kandi ngo afite urundi rubanza rumutegereje mu rukiko rw’ibanze rwa Ukonga.
Umushinjacyaha akaba yaboneyeho kumusabira igihano ashingiye ko mu mico n’imigenzo yo muri Tanzania gutuka umubyeyi ari icyaha.
Uregwa ariko ku ruhande rwe yasabye kugabanyirizwa igihano avuga ko nawe ari umubyeyi kandi arera abana be wenyine nta mugabo afite kandi ko anyura mu bibazo byinshi bitamworohera mu mutwe. Yasabye guhabwa andi mahirwe yizeza ko azikosora.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.