Rutsiro: Wa mushinwa wahondaguriye abantu ku musaraba aridegembya, barasaba kurenganurwa. Icyo Ubushinjacyaha bubivugaho.

Umushinwa wagaragaye ahondagururira abarimo Niyomukiza Azarias na Ngendahimana Gratien ku gati gakoze nk’umusaraba mu Murenge wa Mukura w’Akarere ka Rutsiro, ubu aridegembya, abo yahohoteye barasaba kurenganurwa kuko ngo nta butabera bahabwa.

Guhera tariki ya 30 Kanama 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho y’uyu Mushinwa ukorera ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya ALI GROUP HOLDING LTD afite umugozi ahondaguza umuturage, agaragiwe n’abandi bavuga Ikinyarwanda bafite inkoni.

Aba bamutegekaga kwemera ko yibye umucanga ari nako Umushinwa akomeza kumukubita umugozi mu mutwe, mu maso no mu bitugu, nyamara we akabihakana, akavuga ko yari yafashe mukeya wo kogesha umuvure.

Bamubwiraga bati: “Wowe urabeshya. Wowe uracyari kubeshya n’izi saha? Umucanga se bawogesha umuvure? Vugisha ukuri”.

“Uti ‘umucanga nari ngiye kuwukanyaga ariko sinzongera. Mvugana n’aba, amabuye nyajyana aha n’aha’. Ni byo dukeneye kumva”.

Nyuma yo gutabarizwa kuri izi mbuga, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu Mushinwa n’undi, yemeza ko hari undi bakekwaho gukubita.

Yagize iti: “Abantu babiri barimo n’ugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azarias na Ngendahimana Gratien bafashwe”.

Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Col. Jeannot Ruhunga yatangaje ko uyu Mushinwa n’abamufashije gukubita aba baturage bose bafashwe, bakaba bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no kwica urubozo.”

Umwe muri aba bakubiswe yabwiye TV1 ko ubuyobozi bwimye agaciro ikibazo cyabo, busubiza uyu Mushinwa mu kazi ke.

Ati: “Akarere karaje, gakoresha inama, ntihagira ikibazo cyacu bavuga, bamuha gufungura ubu ari mu kazi ke arakora”.

Undi ati: “Nta bwo (ubutabera) nahawe. Nta kintu bigeze batumarira, byaragiye biba aho ngaho, biratuza gutyooo, ejo bundi tubona akarere kaje kumuha gutangiza akazi, n’ubu rwose akazi ke kari gukorwa, ibyacu basa nk’ababyirengagije, nta gaciro babihaye”.

Umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yavuze ko kuba umuntu aburana yidegembya bitavuze ko adakurikiranwa n’ubutabera.

Ati: “Ngira ngo rero icya ngombwa cyarakozwe cyo kuregera urukiko. Kugeza ubu ngubu dosiye iri mu rukiko, izaburanishwa kandi na bo bazamenyeshwa”.

Nkusi yavuze ko Ubushinjacyaha bwagiriwe inama abahohotewe yo kuregera indishyi, ati: “Tunizere ko inama twabagiriye yo kuregera indishyi bisunze Ubushinjacyaha, babikoze.”

Ubushinjacyaha bwemeza ko uyu Mushinwa yafunguwe kubera ko yatanze ingwate kugira ngo ajye aburana yidegembya.

BWIZA

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *