Shaddy Boo yatangaje ko Jimmy Gatete benshi bita imana y’ibitego adakwiye kuza mu bakinnyi 10 bambere beza ikipe y’igihugu Amavubi yagize

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo], umwe mu bagore bihariye cyane uruganda rw’imyidagadaro mu Rwanda ahanini bitewe n’amashusho yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri ubu yatanze urutonde rw’abakinnyi 10 abona barenze Gatete.  

Shaddy Boo ku rubuga rwa Instagram yagize ati: “Uyu ntabwo aza muri top 10 ba BestPlayer ba Amavubi. Ahubwo umenya yaratanze amafaranga yo Kwamamazwa cyane gusa . 

Uyu mugore yahise atanga urutonde rw’abakinnyi 10 b’Amavubi batanze ibyishimo ku banyarwanda, aribo: Olivier Karekezi, Mbonabucya Desire, Jean-Claude Ndoli, Saïdi Abédi Makasi, Henri Munyaneza, Hamad Ndikumana (Katawuti), Haruna Niyonzima, Jean-Claude Iranzi, Henri Munyaneza, Mbuyu ‘Eric Gasana’ Twite  

Ku rundi ruhande, Rutahizamu Jimmy Gatete benshi bita imana y’ibitego yatangaje abakinnyi 11 beza bakinanye mu makipe yanyuzemo ndetse no mu Ikipe y’Igihugu (Amavubi). 

Uyu munyabigwi yatondetse ikipe ye y’ibihe byose ku wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2024 mu kiganiro Urubuga rw’Imikino gitambuka kuri Radio Rwanda. 

Abajijwe abakinnyi 11 beza bakinanye, Gatete yavuze ko bigoye gukora amahitamo ariko agerageza gutondeka ikipe ye. 

Umunyezamu yamugize Murangwa Eugène Eric wakinaga muri Rayon Sports no mu Amavubi, avuga ko gukinisha amaguru ndetse no kumenya uko akinisha ba myugariro ba muri imbere ari bimwe mu byo yarushaga abandi banyezamu. 

Myugariro w’iburyo ahazwi nko kuri kabiri yahashyize Sibomana Abdul, ibumoso cyangwa kuri gatatu yahashyize Ndikumana Hamad wamamaye nka Katauti. Ni mu gihe mu mutima w’ubwugarizi yashyizemo Kalisa Claude na Bizagwira Léandre. 

Hagati mu kibuga ahazwi nko kuri gatandatu yahashyize nyakwigendera Jeanot Witakenge wamamaye cyane muri Rayon Sports. Hari kandi Karekezi Olivier uzwi nka Danger man ndetse na Jimmy Mulisa. 

Mu bakinnyi batatu b’imbere bataha izamu, yishyize ku busatirizi (nimero icyenda), mu gihe yaba afatanya na Mbonabucya Désiré na Kabongo Honoré. 

Jimmy Gatete afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho muri Ruhago y’u Rwanda benshi bakamwibukira ku gutsinda ibitego byinshi cyane ndetse byatanze umusaruro bikajyana Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika mu 2004 ari nayo nshuro rukumbi yagiyeyo. 

Rutahizamu Jimmy Gatete, yakoranye imyitozo na bagenzi bahoze bakinana muri iyi kipe bahuriye mu muryango Former Amavubi Players Association. 

Iyi myitozo yabaye ku wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2024 kuri Tapis Rouge. Yitabiriwe n’abahoze bakinira Amavubi bahuriye mu muryango witwa Former Amavubi Players Association. 

Abo barimo Jimmy Gatete, Nshimiyimana Eric, Murangwa Eugène, Thierry Hitimana, Sembagare Jean Chrysostome (wari umusifuzi), Mateso Jean de Dieu, Rucogoza Aimable uzwi nka Mambo, Achraf Kadubiri n’abandi. 

Nyuma yo kongera guhurira mu kibuga na bagenzi be, Gatete yatangaje ko ari iby’agaciro gakomeye mu gihe banakomeje kwitegura n’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujije. 

Yagize ati “Ni ibintu bishimishije cyane kongera gukina n’abo twahoze dukinana twagiranye ibihe byiza. Kugeza ubu buri wese ari kwitegura ku giti cye nk’aha n’abandi bari ahatandukanye. Nyuma tuzahurira inaha twitegurire hamwe.” 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *